Ubwo hasozwaga shampiyona y’Umupira w’Amaguru ikinwa n’Abafite Ubumuga (Amputee Football), ikipe yari ihagarariye Akarere ka Karongi mu Bagabo n’iyari ihagarariye Nyanza mu Bagore, ni zo zegukanye ibikombe bya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Iyi shampiyona yari yitabiriwe n’amakipe 10 mu Bagabo n’atatu mu Bagore, yasojwe ku wa 11 Gicurasi 2025, imikino ya nyuma ibera ku kibuga cya ‘Tapis rouge.’
Iyi shampiyona ikomeje kuzamura urwego, yongeye kugaragaza ko Abafite Ubumuga bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.
Mu cyiciro cy’Abagore, hakinnye amakipe atatu maze habarwa amanota. Muri iki Cyiciro, Akarere ka Nyanza kasoje shampiyona gafite amanota arindwi, gakurikirwa na Musanze yagize atandatu na Nyarugenge yasoje ifite amanota ane.
Mu Bagabo, abarebye imikino ya nyuma baryohewe n’uwahuje Karongi na Nyarugenge yasabwaga gutsinda uyu mukino.
Nyuma kunganya igitego 1-1, byatumye Karongi yegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka n’amanota 52 mu gihe Nyarugenge yasoje ku mwanya wa Kabiri n’amanota 49.
Bamwe mu bafatanyabikorwa babanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA), harimo FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, Hope and Homes for children na ABG Group Akagera Group Ltd.









UMUSEKE.RW