Mbere yo kuva mu Rwanda basubira iwabo, abahoze batoza ikipe y’Ingabo bayobowe na Darko Nović ukomoka muri Serbia, bahawe impano n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza waranze impande zombi.
Ku wa 13 Gicurasi 2025, ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC, bwatangaje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, Darko Nović n’abari abungiriza be, batandukanye n’iyi kipe.
Nyuma y’uku gutandukana, aba batoza bayowe n’uyu Munya-Serbia, bagiranye umusangiro n’ubuyobozi ndetse basezeranaho neza kinyamwuga.
Aba bari abungiriza ba Nović barimo Dragan Silac, Culum Silac na Marmouche Mehd, bayobowe na we, bagiye ku kibuga ikipe yitorezaho maze basezera ku bakinnyi ndetse bahabwa impano.
Ikipe ubu iri gutozwa n’abatoza ba Intare FC barimo Ndoli, Bizimana Didier na Ngabo Albert.




UMUSEKE.RW