Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda rwatangiye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birebana no kwakira abimukira baba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bwa Perezida wa Amerika,Donald Trump, buri mu biganiro bwiga uko bwakohereza abimukira mu bihugu by’u Rwanda na Libya .
Ibitangazamakuru birimo na CNN biheruka gutangaza ko muri Mutarama ubutegetsi bwa Trump bwasinye iteka ndetse bunagirana ibiganiro n’abayobozi bo hejuru ngo bakorane n’amahanga hagamijwe kureba uko bahohereza abimukira.
Bimwe mu bihugu bivugwa ko byatangiye ibiganiro ni Libya n’u Rwanda.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda rwatangiye ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe kureba uko rwakwakira abimukira baba muri icyo gihugu.
Ati “Ayo makuru niyo turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urabizi ko na mbere twari mu biganiro n’Ubwongereza, ntabwo ari bishya kuri twebwe.
Akomeza agira ati “ Usibye n’Ubwongereza, muzi neza ibikorwa byo kwakira abimukira bo muri Libya, ibyo rero navuga ko icyo gikorwa turimo cyo guha amahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku Isi. Turi mu biganiro, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku nuku.Ibiganiro byo birahari kandi biracyakomeza, ubwo nibirangira muzamenyeshwa.”
CNN yavugaga ko U Rwanda na Amerika bari mu biganiro bishobora kwemezwa bigena ko iki gihugu cyakwakira abimukira harimo n’abigeze gukurikiranwa n’inkiko za Amerika.
Amakuru avuga ko hari kwigwa ibijyanye n’amafaranga azakoreshwa ngo uwo mugambi ugerweho.
Iki gitangazamakuru cyavugaga ko ko muri Werurwe uyu mwaka hari umuntu wavanywe muri Amerika akazanwa mu Rwanda .
Uyu yari impunzi yavuye muri Iraq yitwa Omar Abdulsattar Ameen.
Si ubwa mbere guverinoma y’u Rwanda yaba yinjiye muri gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira kuko rwari mu biganiro n’Ubwongereza ariko bizaguharara ku munota wanyuma.
Amerika yateganyaga gusubiza iwabo buri kwezi abimukira byibura 30,000 binjiye magendu banyuze ku mipaka ya Mexique cyane cyane abakomoka mu bihugu bitanu byo muri Amerika y’Epfo ari byo Mexique,Cuba na Venezuela.
UMUSEKE.RW