Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo hatangire Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Ababarizwaga mu muryango wa Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikipe ya APR HC yahize kwisubiza igikombe.
Kuri uyu wa 30 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2025, mu Rwanda hazaba hari kubera Irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka abo mu muryango wa Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iri rushanwa mpuzamahanga rizakinirwa muri Petit Stade no ku bibuga bya Gymanasé ya NPC iherereye i Remera. Rizitabirwa n’amakipe 18 arimo 10 y’abagabo n’umunani y’Abagore na yo agabanyijemo amatsinda abiri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza mukuru wa APR HC, Bagirishya Anaclet, yavuze ko ikibaraje inshinga ari ukugumana iki Gikombe bari begukanye umwaka ushize.
Uyu mutoza akomeza avuga ko abakunzi ba Handball mu Rwanda, bazaryoherwa n’uko amakipe ahagarariye u Rwanda azitwara.
Ibi abihuza na mugenzi we utoza Police HC, Antoine uvuga ko intego nyamukuru ya bo muri iri rushanwa ari ukwegukana igikombe baheruka mu 2023.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Ferwahand, Twahirwa Alfred, yavuze ko imyiteguro yagenze neza kandi bizeye ko igikombe kizasigara mu Rwanda.
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko ari Irushanwa rifite igisobanuro kinini kuko ikigamijwe ari Ukwibuka abishwe muri Jenoside 1994 bahoze mu muryango wa Handball.
Amakipe yo hanze y’u Rwanda yatumiwe kandi akaba azitabira, arimo UPDF yo muri Uganda, Equity yo muri Kenya, Makerere University yo muri Uganda na Ngome yo muri Tanzania.
Mu cyiciro cy’Abagore izatumiwe zo hanze y’Igihugu, harimo UPDF ya Uganda, JKT yo muri Tanzania na Makerere University yo muri Uganda.
Itsinda rya mbere mu Bagabo, ririmo Police HC, UR-Rukara, UR-Huye, Equity yo muri Kenya na UPDF yo muri Uganda.
Itsinda rya Kabiri ririmo Nyakabanda HC, Ngome yo muri Tanzania, UB Sports yo mu Rwanda, APR HC na Makerere University yo muri Uganda.
Mu Bagore, itsinda rya mbere ririmo Three Stars, UPDF yo muri Uganda, Gorillas na UR-Rukara zo mu Rwanda. Irya Kabiri ririmo JKT yo muri Tanzania, Makerere University yo muri Uganda, UR-Huye na ISF Nyamasheke zo mu Rwanda.






UMUSEKE.RW