Ibaruwa irambuye Umuyovu yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ye

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko Kiyovu Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, bamwe mu bakunzi ba yo, batangiye kujya inama no gutanga ibitekerezo by’uburyo iyi kipe yo ku Mumena ikwiye gutegura Ubuzima burambye mu mwaka utaha w’imikino 2025-26.

Kuva uyu mwaka w’imikino 2024-25, utangiye, ikipe ya Kiyovu Sports yagize ibibazo byashoboraga no gutuma imanuka mu cyiciro cya Kabiri iyo itagira abakunzi ba yo bahagurutse bakayirwanaho bafatanyije n’abandi bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ibi bibazo yagize, byatewe n’ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), byo kutandikisha abakinnyi kubera abo yari yaratandukanye na bo mu buryo bunyuranyije n’Amategeko. Ibi byatumye ari ikipe yabayeho mu bibazo muri uyu mwaka w’imikino.

Gusa kugeza magingo aya, niba hari abantu bishimye, ni abakunzi b’iyi kipe yo ku Mumena nyuma yo kuzuza amanota 34 ashimangira ko itakimanutse mu gihe hakibura imikino itatu ngo shampiyona isozwe. Gusa nyuma y’ibi, hari abakunzi ba yo batangiye kujya inama y’icyakorwa kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Papy Nkunda wakiniye Kiyovu Sports ndetse akaba asigaye ku Mugabane w’i Burayi, ni umwe mu bayibaye hafi cyane muri ibi bibazo byose. Nyuma yo kwiga ibijyanye n’Imicungire ya Siporo i Burayi, yandikiye ibaruwa ifunguye ibagira inama y’uburyo abona ikipe yihebeye ikwiye kuba iyoborwa n’amasomo iyi shampiyona ikwiye kubasigira.

Ati “Nyuma y’umwaka wuzuyemo akababaro no kwiheba no kwibaza ku hazaza ha Kiyovu Sports, nifuje gusangiza igitekerezo gishingiye ku byiyumvo, ubunararibonye ndetse n’ubumenyi nakuye mu bijyanye n’imicungire ya siporo. Ibi mbisangije nk’umwe mu bakurikirana ikipe yacu, ndetse n’undi wese uhangayikishijwe n’aho tugana.”

“Murakoze cyane kuri iyi nkuru ifite ireme kandi yuzuyemo impungenge zifite ishingiro ku muryango wa Kiyovu Sports ndetse no ku Iterambere rusange ry’imikino mu Rwanda.”

Kuri Kiyovu Sports n’Imiyoborere!

Ati “Ni ukuri ko ikibazo cy’Imiyoborere kigaragara nk’imbarutso y’ibibazo byinshi byugarije amakipe yacu harimo na Kiyovu Sports. Gufata icyemezo gifatika kijyanye n’imiyoborere isobanutse ishingiye ku mahame ya sports management ya kijyambere, ni yo ntambwe ya mbere iganisha ku musingi uhamye n’Iterambere ry’ikipe.”

“Kiyovu Sports igomba kwigira ku makipe yabashije gutandukanya ibikorwa bya yo bya siporo n’inyungu z’abantu ku giti cya bo. Ubuyobozi bugomba kuba burimo abantu bafite ubushobozi mu micungire y’imishinga ya siporo, bazi gucunga umutungo no gushyira mu bikorwa gahunda z’Iterambere zishingiye ku bushakashatsi n’Igenamigambi.”

Ku kibazo cy’Uburenganzira (ownership)!

Ati “Ikindi gikomeye, ni uko tugomba gutekereza kuri ownership model ikoreshwa. Ese ikipe iri mu maboko ya ba nde? Ese hari uburyo burambye bwo kugera ku mutungo uhagije? Mu bihugu byinshi amakipe yemeje imiyoborere ishingiye ku bw’abanyamuryango, abashoramari ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi zishinzwe siporo. Ibi bituma habaho kubazwa ibyo umuntu akora (accountability), guhanga udushya (innovation) n’imari ihamye.”

Gusohoka mu bibazo!

Ati “Kiyovu Sports ikeneye guhindura imyumvire no gutekereza nk’ikigo cy’umwuga. Ibi bisaba, gutegura Igenamigambi ry’imyaka hagati y’itatu n’itanu ririmo ibikorwa bifatika, gukora impinduka muri komite isanzweho hakajyaho inzobere zitandukanye, gusaba ubufasha inzobere mu bijyanye n’imicungire ya siporo, gukorana bya hafi n’urubyiruko n’abafana mu kubaka umuryango uhamye, kunoza uburyo bwo gushakisha inkunga hifashishijwe izina ry’ikipe (brand value).”

Gusoza!

Ati “Icyo dusabwa, ni impinduka zishingiye ku kuri, ku bumenyi n’ubushake no guhindura amateka. Kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere ntibikwiye kuba intego, ahubwo bigomba kuba intambwe y’icyerekezo kirambye cyo kuba ikipe y’icyitegererezo mu Rwanda no mu Akarere. Nizera ko iyi nyandiko izaba intangiriro y’ibiganiro bifatika kandi birambye hagati y’abayobozi, abafana n’abandi bose bashishikajwe n’Iterambere rya Kiyovu Sports.”

Abandi bazibukwa mu irokoka ry’iyi kipe muri iyi shampiyona, ni Perezida wa yo, Nkurunziza David na Komite Nyobozi bakoranye, cyane ko batanze ibyabo byose ngo bakunde babungabunge izina ry’iyi kipe.

Andi mazina azibukwa muri uru rugamba, ni Ndorimana Jean François Regis ‘Général’, washinzwe komisiyo yo gutabara Urucaca kandi we n’abo bari bafatanyije bakaba babigezeho.

Ibi bihe Kiyovu Sports yabayemo uyu mwaka, byaherukaga mu 2017 ubwo yatsindwaga na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wabereye ku Mumena, iyi kipe igahita ijya mu makipe abiri yagombaga kumanuka mu cyiciro cya Kabiri ariko bitewe n’uko Isonga FA yazamutse ikanga gukina icyiciro cya mbere, Urucaca rukarokoka gutyo.

Mackenzi ni umwe mu bafashije cyane iyi kipe muri uyu mwaka
Mu 2017, ubwo Kiyovu Sports yakiniraga ku Mumena na Rayon Sports
Ibihe Kiyovu Sports yabayemo uyu mwaka bisa n’ibyo mu 2017
Ndorimana Jean François Regis ‘Général’ azahora ashimirwa n’Abayovu
Urucaca ntiruzibagirwa uyu mwaka
Abayovu bakwiye gukura isomo mu byababayeho uyu mwaka
Papy Nkunda yahaye igitekerezo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports
Papy yanakiniye ikipe y’Igihugu (aha yari Nakivubu, Uganda)
Mu Amavubi, yakinanye n’abarimo Lomami Jean
Ubwo yakinaga muri Kiyovu Sports, Papy (11), yakinanye n’abarimo nyakwigendera, Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi