Ingingo yo gutwitira undi ikomeje kuzamura impaka n’ibitekerezo binyuranye mu gihe Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu mutwe w’Abadepite, ikomeje gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.
Mu ngingo zishishikaje abatari bake mu zigize umushinga w’itegeko kuri serivisi z’ubuvuzi, harimo ijyanye no gutwitira undi.
Ni ingingo iteganya ko abantu batabashije kubona urubyaro mu buryo busanzwe bashobora gushaka undi ubatwitira kandi bigakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kuri uyu wa Gatanu, hari hatahiwe abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima biganjemo imiryango itari iya Leta ngo batange ibitekerezo.
Mu cyumba Komisiyo y’imibereho y’abaturage yasuzumiragamo uyu umushinga w’itegeko, impaka zari zishyushye.
Uwimana Xaveline, Umuyobozi wa Réseau des Femmes, Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, avuga ko ushobora kwishyura umuntu ngo agutwitire ntibifate cyangwa se iyo nda ikavamo.
Ikindi kigaragara nk’igishya mu Rwanda kandi kitavugwaho rumwe n’abatanga ibitekerezo, ni ikijyanye n’umukobwa wifuza kwibyarira umwana bitabaye ngombwa ko ashaka umugabo.
Aho yakura intanga n’uko byafatwa mu gihe yaba atwite kandi atakoze imibonano mpuzabitsina, bizamura amaranga mutima bikazamura ibitekerezo binyuranye hagati y’abagize inteko n’abahagarariye imiryango itari iya Leta.
Irindi hurizo ni ukumenya niba umwana wavutse muri ubwo buryo azagira uburenganzira bwo kugira no kumenya se.
Muramira Bernard wo muri Strive Foundation ati: “Niba umuntu ashobora kujya muri Laboratwari agafata intanga gusa akigendera, uwo mwana ashobora kuzagira ibibazo byo kwiheba (depression) kuko azakenera kumenya se wamubyaye.”
Ku ruhande rw’Abadepite, hari abasanga iyo gahunda yo kugura intanga yabaho ariko uwatanze intanga agatanga umwirondoro we.
Depite Mukarusagara Eliane ati: “Uje gusaba intanga, n’iyo atamenya uwo yazihaye mu isura (physiquement), ariko akamenya amazina ye, byafasha koroshya ibijyanye no kubyara no mu irangamimerere, ku buryo umwana yandikwa ko ari uwa runaka na runaka.”
Depite Mujawabega Yvonne n’abandi bumva ibyo kugura intanga bidakwiye mu muco Nyarwanda kuko byazateza ibindi bibazo.
Ati: “Ubundi umwana akwiye kugira ababyeyi bazwi, ni byo byiza. Nubwo dushobora kuba turi kureba ibintu bya siyansi n’aba ‘Donners’, tugomba no kuzirikana kirazira z’umuco nyarwanda.”
Umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ni imwe mu mishanga y’amategeko ikora ku buzima bw’abaturage.
Uretse ingingo yo gutwitira undi, uyu mushinga ni nawo urimo ingingo yo kuboneza urubyaro ku ngimbi n’abangavu.
Ukurikije imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, ibikubiye muri uyu mushinga biracyari agateganyo kandi bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, kugeza igihe uzatorwa n’inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, mbere y’uko uhinduka itegeko rigatangazwa mu igazeti ya Leta.
Ivomo: RBA
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW