Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, Umuyobozi w’iyi kipe yo mu Nzove, Twagirayezu Thadée, yatangaje ko batakaje igikombe ariko batatakaje ibikombe. Ibi byafashwe nko kwakira ko icya shampiyona y’uyu mwaka bamaze kwemera ko cyagiye.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hakinwe iminota 33 yari yasigaye ubwo uyu mukino wasubikwaga kubera imvururu z’abafana zateje umutekano muke kuri Stade ya Bugesera kugera ubwo Komiseri wari uyoboye umukino afata umwanzuro wo kuwusubika.
Ni umukino wasubitswe, Bugesera FC yari yamaze gutsinda ibitego 2-0. Nyuma y’uko usubukuwe, Gikundiro yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na Bugingo Hakima ariko nticyari gihagije. Ubwo wari ukimara gusubikwa, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée we b’umutimanama we, bemera ko igikombe cya shampiyona cyamaze kugenda.
Aganira na B&B Kigali FM agize ati “Igikombe kiragiye ariko ibikombe nta ho bigeye. Usibyo ko bitararangira neza ariko n’umwaka utaha w’imikino ibikombe bizaba bihari.”
Imvugo y’uyu muyobozi mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona ishyirweho akadomo, iragaragaza ko asa n’uwamaze kwiheba no kwakira ko ikipe abereye umuyobozi yamaze gutakaza igikombe cy’uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Rayon Sports isigaje gukina na Gorilla FC izaba yasuye mu gihe izakira Vision FC. Iyi mikino yombi izayikina nta bafana bitewe n’imvururu bateje kuri Stade ya Bugesera. Iyi kipe ifite amanota 59 mu gihe APR FC ya mbere ifite 61.

UMUSEKE.RW