Joni Boy yashyize hanze indirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Jani Boy, Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we hanze y’u Rwanda muri Sweden arakataje mu bikorwa bye bye muzika aho ubu yagarukanye indirimbo nshya yise “Kuri Date”.

Uyu musore yamamariye mu ndirimbo “Nimba Padiri” ikaba imwe muzakunzwe cyane muri muzika nyarwanda.

Kuri ubu Joni Boy yashyize hanze indirimbo yise “Kuri Date” ikaba iya karindwi amaze gushyira hanze mu myaka itanu amaze asubukuye ibikorwa bye bya muzika.

Uyu muhanzi avuga ko mu bahanzi akunda cyane barimo Meddy na The Ben, yumva baramutse bakoranye indirimbo yaba idasanzwe.

Ati “Nkunda Meddy cyane, kuva mu bwana ari mu bantu mfatiraho icyitegererezo. Nkunda na The Ben cyane mba numva dukoranye indirimbo yaba iteye ubwoba.”

Joni Boy avuga ko akumbuye Abanyarwanda no kwibona abataramira ndetse abasaba kumuha umwanya bakumva ibihangano bishya asigaye ashyira hanze.

Ati “Abantu benshi bakumbuye wa muntu waririmbye “Nimba Padiri”. Mubabwire ko wa muntu bakunze asigaye yitwa Joni Boy a.k.a DEBANDE. Bashobora kumva indirimbo zanjye nshya zose bakanazireba kuri ku mbuga nkonyambaga zanjye. “

Iyi ndirimbo ye nshya igaruka ku nkuru y’umusore n’umukobwa bakundanira kuri murandasi nyuma bagapaga igihe cyo guhura.

Ati “Ni inkuru y’umusore wahuye n’umukobwa bamara igihe baganira kuri binyuze ku mbuga nkoranyambaga gusa ariko batarahura amaso ku maso. Kera kabaye rero barahura bajya kuri date! Ibindi namwe murabyumva haha.”

Iyi ndirimbo nshya “Kuri Date” ije ikurikiraa  “Call Me” “Bazanga, Passward, Narayagaye, Agapira ndetse n’iyitwa Itara.

Iyi ndirimbo wayireba unyuze hano

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *