Kamonyi: Abaturage basabwe gukura amasomo mu buhamya bw’Abarokotse Jenoside

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Abaturage basabwe gukura amasomo mu buhamya bw’Abarokotse

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Visi Meya  ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi , yavuze  ko mu buhamya bw’abarokotse abantu bakwiye kuhakura amasomo n’ imbaraga zo guhangana                    n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi cyabereye mu Murenge wa Musambira muri ako karere ka Kamonyi.

Mukabalisa Claudette umwe mu barokotse Jenoside watanze ubuhamya avuga ko Jenoside  yabaye afite imyaka 15 y’amavuko.

Avuga ko yiciwe ababyeyi bombi abavandimwe n’abaturanyi ahungana na musaza we w’imyaka itandatu.

Yongeraho  ko  amaze kubona ko ababyeyi be bishwe, yigiriye Inama yo guheka uwo musaza we kandi abwira umutima we ko batagomba gupfa.

Ati”Ahantu hose twaciye, twabonaga imibiri y’Abatutsi, nkirukankana na musaza wanjye muhetse mu mugongo sinigeze ntinya gupfa.

Mukabalisa avuga ko byageze ubwo afata icyemezo cyo guhungira kwa Nyirakuru  wari umuhutukazi icyo gihe yanga kubahisha arabasohora.

Ati”Nageze ahitwa i Buhoro hafi y’aho bita  i Rugobagoba numva Inkuru nziza ko Inkotanyi ziri hafi yo kutugeraho.”

Avuga ko yasanze Inkotanyi afite amatsiko yo  kubabona kuko Interahamwe zabicaga zivuga ko ari ibyitso by’Inkotanyi.

Ubu Mukabalisa Claudette avuga ko yize amashuri, ayarangije ahitamo kuba umurezi, kandi ko yababariye abamwiciye kuko azi neza ko Ubuyobozi bw’u Rwanda  bushyize imbere gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa.

Yashoje ubuhamya bwe ashimira Inkotanyi na Paul Kagame wari uzirangaje imbere kubera ko bahagaritse Jenoside, yongera kubanisha   Abanyarwanda.

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel,avuga ko ubuhamya abarokotse Jenoside bakunze gutanga, Abanyarwanda bagomba kubukuramo amasomo yo guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko  burimo impanuro zubaka.

Ati”Mpereye ku buhamya uyu mubyeyi amaze gutanga bugomba kudusigira isomo abanyarwanda.”

Mu Murenge wa Musambira ahitwa i Rukambura habereye igikorwa cyo  Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994  hiciwe abatutsi barenga 300 bajugunywa mu cyobo rusange.

Mukabalisa Claudette umwe mu barokotse Jenoside avuga ko atigeze atinya gupfa nubwo yari ahetse musaza we
Ahari ibimenyetso cya Jenoside hiciwe abatutsi barenga 300 bajugunya mu cyobo rusange
Bamwe mu barokotse Jenoside bakomoka mu Murenge wa Musambira

 

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko abanyarwanda bakwiye gukura amasomo n’ingufu zo guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside 

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi

Yisangize abandi