Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi , yavuze ko mu buhamya bw’abarokotse abantu bakwiye kuhakura amasomo n’ imbaraga zo guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi cyabereye mu Murenge wa Musambira muri ako karere ka Kamonyi.
Mukabalisa Claudette umwe mu barokotse Jenoside watanze ubuhamya avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 15 y’amavuko.
Avuga ko yiciwe ababyeyi bombi abavandimwe n’abaturanyi ahungana na musaza we w’imyaka itandatu.
Yongeraho ko amaze kubona ko ababyeyi be bishwe, yigiriye Inama yo guheka uwo musaza we kandi abwira umutima we ko batagomba gupfa.
Ati”Ahantu hose twaciye, twabonaga imibiri y’Abatutsi, nkirukankana na musaza wanjye muhetse mu mugongo sinigeze ntinya gupfa.”
Mukabalisa avuga ko byageze ubwo afata icyemezo cyo guhungira kwa Nyirakuru wari umuhutukazi icyo gihe yanga kubahisha arabasohora.
Ati”Nageze ahitwa i Buhoro hafi y’aho bita i Rugobagoba numva Inkuru nziza ko Inkotanyi ziri hafi yo kutugeraho.”
Avuga ko yasanze Inkotanyi afite amatsiko yo kubabona kuko Interahamwe zabicaga zivuga ko ari ibyitso by’Inkotanyi.
Ubu Mukabalisa Claudette avuga ko yize amashuri, ayarangije ahitamo kuba umurezi, kandi ko yababariye abamwiciye kuko azi neza ko Ubuyobozi bw’u Rwanda bushyize imbere gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa.
Yashoje ubuhamya bwe ashimira Inkotanyi na Paul Kagame wari uzirangaje imbere kubera ko bahagaritse Jenoside, yongera kubanisha Abanyarwanda.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel,avuga ko ubuhamya abarokotse Jenoside bakunze gutanga, Abanyarwanda bagomba kubukuramo amasomo yo guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko burimo impanuro zubaka.
Ati”Mpereye ku buhamya uyu mubyeyi amaze gutanga bugomba kudusigira isomo abanyarwanda.”
Mu Murenge wa Musambira ahitwa i Rukambura habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hiciwe abatutsi barenga 300 bajugunywa mu cyobo rusange.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi