Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ko bwashyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuri Kiliziya ya Gihara.
Mu buhamya bukomeye bw’ umubyeyi witwa Mukamurama Claudine yatanze, avuga ko kuri iyi Kiliziya ya Gihara iherereye mu Murenge wa Runda, bahungiye umubare munini w’Abatutsi bizeye kuharokokera, ariko abenshi barahicirwa.
Ati”Hariya n’ahantu dukwiye kujya twibukira abacu kuko hiciwe abantu benshi hagomba gushyirwa ikimenyetso cya Jenoside”
Mukamurama avuga ko mu batutsi bishwe harimo ababyeyi babiri abavandimwe be batanu n’abandi batutsi benshi bari bahungiye kuri iyo Kiliziya ya Gihara.
Munyankumburwa Jean Marie wari uhagarariye Imiryango ifite ababo bashyinguye mu Rwibutso avuga ko ari icyifuzo gihuriweho n’abantu benshi kuko atari aho hantu honyine hiciwe abatutsi hashyirwa ikimenyetso cy’amateka gusa.
Ati”Hose twifuza ko hajya ibimenyetso by’amateka ya Jenoside .“
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, avuga ko babanje gushyira ingufu muri gahunda yo guhuza inzibutso kuko zavuye ku mubare munini zigirwa eshatu mu rwego rw’Akarere.
Ati”Ibijyanye no gushyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuri Kiliziya y’iGihara tuzabiganiraho n’izindi nzego kubera ko biri mu byifuzo bya benshi.”
Meya Nahayo avuga ko ikigamijwe muri ibi byose ari ugukomeza kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside kugira ngo bireke kwibagirana.
Minisitiri muri PRIMATURE akaba n’imboni y’Akarere ka Kamonyi , Ines Mpambara, yashimiye Ubuyobozi bw’Aka Karere imbaraga bwashoye mu guhuza inzibutso za Jenoside.
Ati”Uyu mwanya kandi ntabwo twabura gushimira Inkotanyi n’Umugaba Mukuru wazo kuko bahagaritse Jenoside bakarokora abatutsi bahigwaga.”
Minisitiri Mpambara yasabye abaturage gukomeza guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu y’abazize Jenoside harimo n’ivanywe mu mirima y’abaturage.
Usibye ibimenyetso bya Jenoside, mu Karere ka Kamonyi hari Urwibutso rw’Akarere rwa Gacurabwenge, Urwibutso rwa Bunyonga ruherereye mu Murenge wa Karama ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Murenge wa Mugina.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi