Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere ni iya Kabiri bavuga ko Leta imaze guha ingurane z’ahanyuzwa Imihanda ya Kaburimbo.
Ibi abatuye muri iyi Midugudu ibiri yo mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga babibwiye inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga mu nteko y’abaturage.
Past Ruganza Ephraim wavuze mu izina ry’abaturage avuga ko bishimiye kubakirwa imihanda ya Kaburimbo kandi Leta ikaba imaze guha ingurane y’imitungo yabo abagera kuri 98%.
Ati”Baturage bagenzi banjye mumfashe dukomere amashyi Ubuyobozi bwacu bugiye kutwegereza umuhanda wa Kaburimbo.”
Ruganza avuga ko bafite impungenge ko mu ikorwa ry’umuhanda umuriro n’amazi bishobora kubura.
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric, yabwiye aba baturage ko abamaze guhabwa ingurane ari abaturage 98,9% akavuga ko babiri ku ijana basigaye bazayahabwa mu minsi ya vuba.
Bizimana yagize ati” ko nta muturage uzabura umuriro n’amazi “
Umuhanda wa Kaburimbo ugiye kubakwa muri Nyarucyamu ya mbere ndetse ni iya kabiri ufite uburebure bwa Kilimetero bibiri na metero zirenga 400.
Uzuzura utwaye miliyari eshatu na miliyoni 400 y’amafaranga y’uRwanda.
Ubuyobozi bw’Akarereka Muhanga buvuga kandi ko muri uyu mushinga hazubakwa isoko rya Nyabisindu rizatwara miliyari na miliyoni zirenga 600 y’uRwanda.
Hazubakwa isoko ryo mu Cyakabiri, Ubusitani mu Mujyi wa Muhanga rwagati burimo ibikorwa bitandukanye bitandukanye by’aho abaturage bafatira ikawa, icyayi amazi na Interineti.
Ku nzu mberabyombi ya Muhanga hazubakwa n’ikibuga cy’umupira w’amaboko.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga