Perezida Paul Kagame yakiriye Mirjana Spoljaric Egger, Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare ku Isi (ICRC), hamwe na Patrick Youssef, Umuyobozi w’uyu muryango muri Afurika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, ari bwo aba bayobozi bakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Mirjana, ukomoka mu Busuwisi, hamwe n’itsinda ayoboye, bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku bikorwa by’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Croix-Rouge isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye by’ubutabazi n’urukundo mu Rwanda, birimo gufasha abababaye, gufasha abakene no kuremera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Croix-Rouge ifasha kandi abaturage biganjemo abo mu cyaro kubona amazi meza no kuyacunga neza, bikabarinda guta igihe bayashakisha.
Uyu muryango kandi ufasha abaturage kwiteza imbere mu bukungu no guhindura imyumvire, babifashijwemo no guhugurwa ku buryo bwo kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, ndetse no gukora imishinga ibyara inyungu n’ibindi.
Ku wa 21 Werurwe 1964 ni bwo Leta y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’i Geneve mu Busuwisi; ku wa 29 Ukuboza 1964 iteka rya Perezida ritangaza Croix Rouge nk’Umuryango w’Ubutabazi.
Kuva tariki ya 08 Ukwakira 1989 ni bwo Croix Rouge y’u Rwanda yahawe kuba umunyamuryango n’ishyirahamwe ry’imiryango ya Croix Rouge na Croissant Rouge, iba igihugu cya 130 cyinjiye muri uwo muryango.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW