Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaye ari mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Tungsten mu karere ka Rulindo, i Nyakabingo.
Iki kirombe ni kimwe mu bicukurwamo amabuye menshi ya Tungsten muri Africa, kikaba gifitwe na Sosiyete Trinity Metals.
Mu myaka itatu ishize iki kirombe cyakubye inshuro ebyiri umusaruro gitanga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereza ku isoko amabuye menshi ya Tungusten rwatangiye gucukura mu myaka 50 irenga.
Inyandiko zigaragaza ko u Rwanda rucuruza aya mabuye mu gihugu cya Autriche / Austria.
U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongera umusaruro wayo kugira ngo ubashe guhindura ubukungu bw’igihugu.
Mu mwaka wa 2023 ubucukuzi mu Rwanda bwinjije miliyari 1.1 z’amadolari avuye kuri miliyoni 772 z’amadolari bwinjije mu mwaka wa 2022 nk’uko bikubiye mu nyandiko z’Ikigi gishinzwe Ubucukuzi, Petrol na Gas, (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, RMB).
Ibuye ry’agaciro rya Tungsten ni rimwe mu yakenerwa cyane ku Isi kubera gukomera kwaryo. Rikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’inganda nko gukora amatara, gusudira ibyuma, mu ikoranabuhanga rigezweho (electronics) n’ibindi.
Ku wa 14 Gicurasi 2025, ikigo gikomeye cyo muri Leta zunze ubumwe za America cyitwa Nathan Trotter, cyagiranye amasezerano y’ubucuruzi na Trinity Metals ifite ikirombe cya Nyakabingo.
UMUSEKE.RW