Polisi yafashe amoko arenga 30 y’amavuta yangiza uruhu

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Biciye mu bufatanye bw’abaturage na Polisi y’u Rwanda, hafashwe abantu batatu bacuruza amavuta atukuza uruhu azwi nka ‘Mukorogo.”

Ibi byabereye mu Akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira || ku wa 9 Gicurasi 2025.

Abafatanywe aya mavuta azwi nka ‘Mukorogo’, ni Nteziryayo Aphrodice w’imyaka 36, Twizerimana Jean Aimée w’imyaka 38 na Mutuyimana Eric w’imyaka 23 wari umukozi wa bo ushinzwe kuyapanga neza mu bubiko.

Aba baguwe gitumo ubwo bari bazaniwe aya mavuta n’umuntu utamenyekanye nyuma y’uko yahise acika inzego z’Umutekano.

Aba bavuze ko bayaranguraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakayagezwaho n’umuntu utaramenyakana ariko ukiri gushakishwa n’inzego z’Umutekano.

Amacupa yose hamwe yafashwe, ni 689 angana n’ubwoko 31 bw’aya mavuta yangiza uruhu. Aba bayacuruzaga uko ari babiri ndetse n’uwari umufatanyacyaha wa bo wangaga gutanga amakuru, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Aganira na UMUSEKE, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP, Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru.

Ati “Ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi ikora igendeye ku makuru iba yahawe n’abaturage, ajyanye n’ibyaha bitandukanye by’umwihariko magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe kugira ngo bibashe gufatwa bikurwe ku masoko.”

Yongeyeho ati “Dushimiye abatanze amakuru yatumye uyu mucuruzi afatanwa aya mavuta yo kwisiga yangiza uruhu, asaba n’abandi bazi ko bakiri muri ubu bucuruzi butemewe gufata icyemezo bakabihagarika kuko ejo cyangwa ejobundi ari bo batahiwe nabo bazafatwa.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ubwoko 31 bw’amavuta yangiza uruhu, bwafashwe
Hafashwe uducupa turenga 600

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi