Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibyihebe byishe abasirikare batatu b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique.
Hari hashize iminsi mike ibyihebe byo muri “Islamic State” bikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique bivuze ko byagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyo byihebe baguye mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ku ruhande rw’umwanzi, benshi bahasize ubuzima.
Ati “Ni byo, byabaye ku wa 03 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
Mu mpera za 2023, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zarwanye bikomeye n’ibyihebe muri kariya gace k’ishyamba zibasha kurokora abaturage bagera muri 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe.
Ingabo z’u Rwanda, ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021 aho umutwe w’abasirikare kabuhariwe mu guhangana n’ibitero ugizwe n’abasirikare 1000 n’abapolisi bagiye guhangana n’ibyihebe byari byarayogoje iriya ntara.
UMUSEKE.RW