Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bategujwe igitaramo cya “Kuramya no Guhimbaza Imana” kizahuza Richard Nick Ngendahayo n’abandi bahanzi, cyateguwe na kompanyi ‘Fill the Gap’.
Abategura igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo batangaje ko kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena.
Ngendahayo, umaze imyaka 15 aba muri Amerika, azifatanya n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Natasha Haguma, umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, yavuze ko bahisemo gukorana na Ngendahayo kuko akunzwe n’abantu bose, abakuru n’abato.
Ati ” Indirimbo ze zihuza abantu kandi twizeye ko iki gitaramo kizaba cyuzuyemo ibyishimo.”
Yavuze ko hari abantu benshi bagerageje gutumira uyu muramyi, ariko ntibabigeraho kuko akora ibintu ari uko Imana yabimuhereye uburenganzira.
Yagize ati: “Rero, ni uko Imana yashatse ko biba.”
Ngendahayo aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Uri Byose Nkeneye’, iri kuri album ye ya gatatu, ikomeje gukundwa cyane mu Rwanda no hanze yarwo.
Iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo gusubira mu bihangano bye byakunzwe no kumva zimwe mu ndirimbo nshya zizaba zigize album ye nshya.

UMUSEKE.RW