Ruhango: Ubuyobozi burateganya gukura mu bukene imiryango 8000

Yanditswe na Elisée MUHIZI

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ingo 8000 bifuza kuvana mu bukene abazirimo bagomba kubanza guhindura Imyumvire.

Ibi Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’itsinda ry’abadepite babigarutseho mu muganda ngaruka kwezi wabereye mu Murenge wa Byimana.
Mu butumwa Meya w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yahaye abo baturage bafite amikoro macye yavuze ashimangira ubwatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, busaba abatishoboye gutera intambwe bakajya mu bazamuka, bakitandukanya n’abiremaza bahora baganya.

Meya Habarurema avuga ko guhindura imyumvire ari byo bigomba kubanza ubufasha Leta ibaha bukaza bukurikira.

Habarurema avuga ko mu ngo 95000 bafite, izigera ku 8000 basanze arizo zigomba gufashwa mu kwivana mu bukene.

Ati”Icy’ibanze umuturage ugomba gufashwa na Leta ni uguhindura imyumvire agashyiraho uruhare rwe yumva ko hari aho akwiriye kwivana n’aho agomba kugera.”

Meya avuga ko hari amahirwe ari mu Karere bazahuza n’abo baturage bafite ubukene kuko buri wese afite umwihariko we mu byo akeneye gufashwa.
Ati”Hari abazahabwa Inka muri gahunda ya girinka, amatungo magici abandi bazahabwa imirimo y’amaboko

Depite Niyongana Gallican uyoboye itsinda ry’abadepite mu Karere ka Ruhango avuga ko imyumvire y’abaturage itazamutse byatuma ibyo Leta iha abo baturage biyoyoka,umwanya akarere kariho mu turere dufite abaturage bafite ubukire kakawuvamo.

Ati”Gahunda zose zihaba uruhare rw’abaturage bireba abagize Inteko ishingamategeko aho tubonye harimo igikeneye kunozwa tugikorera ubuvugizi.”
Mu bari bitabiriye umuganda barimo abahawe umwanya ngo bagaragaze ibibazo bafite, nta muturage numwe wigeze asaba guhabwa ubufasha na Leta, usibye gusobanuza inzego ku byo badasobanukiwe.

Hagarutsweho  kandi Ibijyanye no gushyira ibyapa ku muhanda mugari wa Kaburimbo bakunze kuviramo bavuye i Huye, gusobanurirwa ibirebana n’amasezerano y’abagiye gushinga ingo cyane ku ivanga mutungo rusange no kongera amashuri afite amashami y’uburezi ku bana babo bifuza kwigisha no gusubukura isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe.

Raporo y’ubushakashatsi bwa 7 bwa EICV7, yagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanutse ku kigero cya 10,8% kuva mu mwaka wa 2017 kuko abarenga miliyoni 1,5 bikura mu bukene.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko Akarere ka Ruhango kaza mu turere turindwi mu gihugu twagabanyije ubukene mu baturage.

Muri uyu muganga ngaruka kwezi hifashishijwe imashini itsindagira umuhanda  
Meya w’Akarere ka Ruhango,avuga ko hari ibyo imiryango 8000 ishaka kwivana mu bukene igomba kwitaho
Abaturage batega amatwi ubutumwa bw’abayobozi bugamije kwivana mu bukene

Hon Niyongana Gallican asobanurira abaturage guhindura imyumvire icyo bivuga

MUHIZI ELISÉ

UMUSEKE.RW/Ruhango

 

 

 

Yisangize abandi