Sadate yahumurije Aba-Rayons batsibuwe na APR FC

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2025, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yihanganishije abakunzi b’iyi kipe abasaba guhuza imbaraga zo gushaka igikombe cya Shampiyona.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, ni bwo hasozwaga Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo n’Abagore.

Ikipe y’Ingabo yari hejuru muri uyu mukino, yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ihita yegukana Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka 2025.

Nyuma y’uyu mukino, Munyakazi Sadate wari umaze iminsi adahuza n’abayobozi ba Gikundiro, yihanganishije Aba-Rayons ndetse abibutsa ko ubuzima butarangiye.

Sadate abicishije kuri X, yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko ari bwo ibakeneye kurusha ikindi gihe.

Ati “Ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo ariko ngira ngo mbabwire ko ubu ari bwo Gikundiro idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose.”

“Mureke dushyire ku ruhande ibidutanya twunge Ubumwe, turwane kugera ku wa nyuma.”

Yakomeje asaba Ubuyobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, bakoze ibishoboka byose ariko imbaraga za bo zari ziriya.

“Ubuyobozi, abatoza n’abatoza, bakoze ibishoboka byose ariko ntibyakunda. Mureke twe abakunzi tubagume inyuma, tubashyigikire turwane kugera ku wa nyuma.”

Yakomeje agaragaza ko Rayon Sports yamye ari indwanyi, bityo ko atari igihe cyiza cyo kwitana ba mwana ahubwo ari igihe cyo kongera inkunga.

“Rayon Sports turi indwanyi. Uyu si umwanya wo gucika intege cyangwa kwitana ba mwana ahubwo ni umwanya wo gushyira hamwe imbaraga zacu. Inkunga dukomeze tuyitange nk’uko twarimo kubikora. Rayon Sports ni njyewe, Rayon Sports ni wowe, Rayon Sports ni twese.”

Gikundiro iyoboye urutonde rwa shampiyona aho irusha inota rimwe APR FC, iri kwitegura Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane.

Sadate yasabye Aba-Rayons kutemera guheranwa n’agahinda ahubwo bagahuza imbaraga
Rayon Sports iracyafite amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi