Umwe mu bafite izina rinini mu gihugu cya Tanzania biciye muri ruhago, Haji Manara wari uherutse gushinga urugo, yavuze uburyo yasanze yari yarashakanye n’umwanzi (Adui) atabizi.
Mu 2020, ni bwo Haji Manara wari Umuvugizi wa Simba SC icyo gihe, yakoze ubukwe budasanzwe ndetse bwatitije Umujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania, bwitabirwa n’ibyamamare byarimo Diamond Platnumz.
Nyuma y’aho, Manara yaje kuva muri Simba SC ashinja uwari Umuyobozi Mukuru wa yo, Barbara Gonzalez, kumukorera ubugome bugamije kumwangisha Umuyobozi wa Simba SC. Akiva muri iyi kipe, yahise agirwa Umuvugizi w’umukeba wa yo, Yanga SC.
Mu mwaka ushize, ni bwo Haji Manara yashatse umugore we wa gatatu, cyane ko idini rye rya Islamu ribimwemerera. Gusa ubu inkuru iri mu bitangazamakuru hafi ya byose muri Tanzania, ni itandukana rya Manara n’umugore we yari aherutse gushaka.
We ubwe abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa amashusho cyangwa amafoto amara amasaha 24 “story”, yagaragaje ko atahiriwe n’urushako kuri iyi nshuro ndetse ko atanigeze amenya ko yashakanye n’umwanzi (Adui).
Ati “Sinigeze ntekereza nabanye n’umwanzi mu nzu iwanjye. Sinigeze ntekereza ko ibiganiro byose by’umuryango byafatwaga amajwi hanyuma nyuma biba igishoro.”
“Umbajije ikosa ryanjye iryo ari ryo, ni uko nahisemo gutandukana n’uwo twashakanye kandi ibyo nta mugabo utari kwandika.”
Yasoje agira ati “Mumbarire, ariko reka Ubutagatifu bw’Imana buze gutanga isezerano ry’ukuri.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Manara, umugore we wa gatatu bamaze no gutandukana, Zaylissa, yahakanye ko atigeze amufata amajwi nk’uko uyu mugabo w’imyaka ikabakaba 70 yabivuze.
Ati “Guceceka no gukomeza ubuzima ntakuvugaho aho ari ho hose, ni yo yari intego. Kandi ni ibisanzwe kuri njye iyo mvuye mu buzima bw’umuntu, mvamo neza. Ariko ndabona wazuye akaboze. Ndagusabye ngo undeke. Njye si ndi umugore wawe wa mbere ndetse ugeze muri iyo myaka ushatse gatandatu.”
“Gutandukana nawe ntibibe impamvu kuri wowe yo kungira ingarani yawe yo kuza gutamo buri mwanda wose.”
Uyu Zaynabu wari umugore wa Gatatu wa Haji Manara, yakomeje agaragaza ko ibyo uyu mugabo yamuvuzeho by’uko yamufashe amajwi ngo abe igishoro cy’ubukode, amubeshyera kuko iyo aba ari umufata amajwi yari gushyira henze byinshi amuziho.
Ati “Kuvuga ngo ninjye wagufasshe amajwi nkayagurisha ngo mbone ubukodi… Allah Akbar. Ko Ikoranabuhanga ryagutse, nditeguye ku kiguzi cyose, dukurikirane ayo majwi yaravuye kwa nde. Ntushake kunshyiraho icyasha gishya.”
Uyu mugore yakomeje agaragaza ko kuba Manara yaravuze ko ari we wamusenze, bitari bikwiye kubera ko no mu kujya gushakana atari we (umugore) wabishyizemo imbaraga cyane nk’uwifuzaga umugabo ahubwo ko umugabo ari we wari ushishikajwe cyane no kubona uyu mugore.
Ndetse Zaynabu yavuze ko kubana n’uyu mugabo bisaba kwihangana kudasanzwe, kubera ko ari umuntu ugoye mu buzima bwe.
Yavuze kandi ko igihe yabanye na Haji Manara, kenshi yabaga ari kwita ku bashyitsi babatembereraga ndetse no kwita ku zindi nshingano z’urugo ko atari kubona umwanya wo kujya kumufata amajwi ngo anayashyire hanze.
Ati “Uyu munsi uze hagati y’abantu barenga 20 uvuge ngo njyewe Zaynabu nagufashe amajwi? Ndakwiyamye. Iyo nshaka kugufata amajwi no gukora ibyo uvuga, wowe wari gusara. Ko se ahubwo ibyo abantu bumvise ari bike. Nzi ibingana iki? Ubu mfashe icyemezo cyo kugurisha inkuru zawe, ntiwahunga igihugu? Aho ho ko utahavuga?”
Ni umugore wavuze byinshi kuri uyu mugabo batatindanye, ariko bigaragaza ko ari umuntu utaranagiraga isoni zo kuvuga abakoresha be kandi ari bo akuraho amaramuko.
Ati “Kandi ukuntu utanagira ubwoba n’isoni, amahitamo, uravuga ukanavuga n’abaguha amaramuko.”
Muri ubu butumwa bwe burebure bwatangaga ibisobanuro ku byo Manara yamuvuzeho, Zaynab, yasoje amusaba ko niba baratandukanye bidasobanuye ko hari uwakomeza kwinjira mu buzima bwa mugenzi we.
Ati “Ndasaba ko buri muntu yakomeza ubuzima bwe. Ntidukurikirane. Urakabije. Kandi ureke guhamagaraga hamagara abantu banjye amanywa n’ijoro unyangaza. Wasanze abantu badafite ubwo buryarya ariko uza kubabunzaho amagambo.”
Bivugwa ko aya majwi yagiye hanze, Haji Manara yashyiraga mu majwi abarimo umuhanzi ukomeye, Ali Kiba, Umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said ndetse n’abagore ba bo, umukinnyi ukomeye wa filime muri Tanzania, Irene Uwoya n’abandi.








UMUSEKE.RW