Dr Olivier Nsengimana uherutse guhabwa igihembo cya Whitley Gold Award 2025 kubera umuhate we mu guca ubushimusi bw’imisambi ayikuye mu ngo z’abantu, avuga ko abikesha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.
Uyu yahawe igihembo n’ikigo cyo mu Bwongereza Whitley Fund for Nature (WFN) agishyikirizwa n’Igikomangoma Anne, mushiki w’Umwami Charles III. Iki gihembo giherekejwe n’amapawundi £100,000 (hafi miliyoni 190 Frw) yo gufasha ibikorwa by’ikigo cya Dr Nsengimana.
Nsengimana, umuganga w’inyamaswa, yashinze kandi akuriye ikigo Rwanda Wildlife Conservation Association cyashyize imbaraga mu kuvana imisambi mu ngo z’abantu, kubungabunga ubuturo kamere bwayo, no kurwanya ubushimusi bwayo.
Mu kiganiro na BBC yagize ati “Mu myaka 10 ishize twakoze iyo bwabaga kugira ngo imisambi ibashe kwiyongera ku buryo Abanyarwanda bongera kuyibona, itazacika mu gihugu cyacu.”
Guhagarika ubushimusi bw’imisambi no kubungabunga aho iba kugira ngo ibashe kongera kororoka yiyongere, ni bimwe mu byagendeweho ahabwa igihembo mu cyumweru gishize.
Avuga uko yakiriye iki gihembo yahawe yagize ati “Ni ibintu bishimishije cyane, icyo nabasha kuvuga nuko si ibyanjye gusa, ni igihugu cyanjye, ibi twagezeho ntabwo twari kubigeraho tudafite leta yashyizeho ingamba zo kurengera ibidukikije, n’abaturage kuba barabigize ibyabo bakavuga bati ‘ni imisambi yacu, ni urusobe rw’ibinyabuzima byacu’.
Ikindi navuga ni abantu dukorana bakunda ibyo bakora kandi bakora cyane, iki gihembo ni icyanyu. Iki gihembo kijyanye n’ibyo twabashije kugeraho, ariko nanone n’ibyo twifuza gukomeza gukora“.
Kubona iki gihembo, Nsengimana avuga ko biva kandi ku muhate w’Abanyarwanda muri rusange “uburyo bitabira” ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Ati “Ni ukuvuga ngo ni ahantu hacye kw’isi ushobora kubona umusaruro nk’uyu mu gihe gitoya, hari ibihugu tuba tuganira abandi tuvugana bakatubaza bati ‘Ni gute mwabashije guca ishimutwa ry’imisambi?’ ‘Ni gute imisambi yabashije kwiyongera muri iki gihe gitoya?’.”
Dr Nsengimana avuga ko mu ntego bafite ubu harimo kugerageza gufatanya n’abandi bakora nk’ibi mu karere kugira ngo izi nyoni zisanzure.
Ati “Mu byo twabonye ni uko imisambi itazi imipaka, igihe kinini iraguruka ikajya muri Uganda, Tanzania, mu Burundi…turifuza gutera indi ntambwe dukorana na bagenzi bacu muri ibyo bihugu ku buryo tubasha kubungabunga imisambi birenze umupaka.”
Henshi muri ibi bihugu mu byanya imisambi yabonekagamo abaturage bavuga ko batakiyibona, hari impungenge ko ishobora no gucika.
Muri Uganda, aho imisambi iri mu by’ibanze bigize ibirango by’igihugu, irengerwa n’itegeko aho kwica umusambi bihanishwa igifungo cya burundu cyangwa ihazabu ya miliyari 20 z’amashingi ya Uganda (miliyoni 5$).
Gusa nk’uko imibare ibigaragaza imisambi muri icyo gihugu, kimwe no mu bindi birimo u Burundi na Tanzania, imisambi igeramiwe no kugabanuka gukomeye.
Nsengimana avuga ko ubu batangiye kuvugana n’ibigo nka Nature Uganda, Nature Tanzania ndetse na International Cranes Foundation, kandi ko barimo kureba umuryango witwa ABN mu Burundi.
Dr Nsengimana amaze guhabwa ibihembo birenga bitanu kubera umuhate wo kubungabunga imisambi birimo icyo yahawe mu 2018 cya Whitley Award.
Imisambi ni inyoni zitimuka ngo zijye kure cyane, zishobora kuva hamwe zikajya ahandi hafi bitewe n’ikirere, ibiribwa byezeyo, cyangwa kuba haboneka uburyo bwo kwarika yo.
Umusambi ni inyoni ishobora kugera ku burebure bwa metero imwe, ikunda kuba ku nkengero z’imibande, ibibaya, inzuzi, n’ibiyaga aho yororokera kandi igatungwa no kurya ibimera n’ibihingwa bimwe na bimwe, imitubu, ibikeri, n’izindi nigwahabiri.
Ariko kubera kwiyongera kw’abaturage, no guhinga cyane ibibaya n’imibande, byatumye aho imisambi yarikaga hagabanuka. Kuri ibi hakiyongeraho ubushimusi n’ubucuruzi bwayo ku bantu bayitunga mu ngo zabo kubera ubwiza bwayo.
Mu Rwanda Imisambi yari yaragabanutse cyane kugeza ubwo habarwaga igera kuri 300 gusa yari isigaye, Nsengimana avuga ko ubu imisambi ibarirwa hafi ku 1,300.

IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW