MUSANZE: Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze rugaragaza ko rwishimira iterambere igihugu kimaze kugeraho, rukiyemeza guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abakomeje guhembera amacakubiri.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi n’abanyeshuri ba RP-Musanze College basuye urwibutso rw’akarere ka Musanze, ruzwi nka ‘Court d’Appel de Ruhengeri’, bunamira kandi bashyira indabo ku mva iruhukiyemo abasaga 800 bahiciwe.
Uru rubyiruko rwavuze ko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside baba bakina ku mubyimba u Rwanda.
Ufitinema Mariette Becco avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe n’abantu bize, bawushyira mu bikorwa bahekuye u Rwanda.
Ati: “Ni yo mpamvu ababigihirahira mu ngengabitekerezo ya Jenoside bitazabahira, natwe twiteguye guhangana na bo.”
Nsengiyumva Didier avuga ko u Rwanda ruryoshye kandi rutoshye, ko abashaka kurutoba, babiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, baruhira ubusa.
Ati: “Turi maso kandi ntituzemera ko u Rwanda rwongera kugwa mu kaga ka Jenoside bwa kabiri. Twamenye neza amateka, kandi twiteguye kugaragaza ukuri no kunyomoza abagipfobya Jenoside.”
Umukozi ushinzwe imirimo rusange muri RP Musanze College, Kayitsinga Jean Marie Vianney, yavuze ko gusura urwibutso bigamije kwigisha urubyiruko no kurushishikariza kugira uruhare mu kubaka igihugu kizira urwango.
Yagize ati: “Natwe icyo dukeneye ku rubyiruko rwacu ni ukubigisha amateka mabi igihugu cyanyuzemo, kugira ngo bayamenye kandi azabafashe gutegura ejo heza h’igihugu cyacu kizira icuraburindi twanyuzemo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba urubyiruko kwihutira kwiga no gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: ” Kugira ngo mubashe guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo igihugu cyacu ntikizasubire mu mateka mabi cyanyuzemo.”
Urwibutso rw’Akarere ka Musanze (Court d’Appel) rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basaga 800 bari bahungiye ku ngoro y’ubutabera bizeye kuhakirira, ariko bahamburirwa ubuzima bicwa urw’agashinyaguro, aho harokotse mbarwa.




JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze