Urukiko rwasubitse Urubanza rwa Ntazinda  Erasme wari Meya

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Urukiko rwasubitse Urubanza rwa Ntazinda  Erasme wari Meya

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza ruregwamo Ntazinda Erasme wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, ukurikiranyweho ibyaha birimo ubushoreke no guta urugo.

Urubanza rwe ku ifunga n’ifungurwa rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025, ariko rusubikwa ku busabe bw’Umunyamategeko we  Me Nyangenzi Bonane, wahise atanga inzitizi.

Ntazinda yagejejwe ku rukiko acungiwe umutekano na Polisi y’Igihugu  ndetse yambaye agapfukamunwa ku mazuru.

Umucamanza yabajije Ntazinda niba yiteguye kuburana, Umunyamategeko we Me Nyangezi abwira urukiko ko bafite inzitizi bityo ko bifuza ko urukiko rwabanza rukayisuzuma mbere y’uko urubanza rukomeza.

Nubwo atahishuye mu buryo butomoye iyo ari yo, yagaragaje ko ishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018.

Iyo ngingo igaruka ku cyaha cy’ubushoreke no guta urugo, aho igaragaza ko gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.

Yerakana kandi ko uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo.

Icyo gihe umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.

Ntabwo hasobanuwe impamvu hashingiwe kuri iyo ngingo ariko bishoboka ko uwareze Ntazinda yaba yarisubiyeho akareka ikirego cye.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo na bwo bwasobanuye ko ntacyo bwarenza ku biteganywa n’iyo ngingo busaba urukiko kubanza gusuzuma iyo nzitizi.

Urukiko rwemeje ko rugiye kubanza gusuzuma inzitizi yatanzwe rukazatangaza icyemezo cyarwo ku wa 9 Gicurasi 2025.

Itegeko riteganya ko umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Ku bijyanye no guta urugo, riteganya ko umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe nta mpamvu zikomeye akihunza ibyo ategetswe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.

Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi