Ababyeyi bibukijwe ko, nk’uko bamenyera abana babo ibyo kurya, bakwiye kubigisha no kubabonera ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, hagamijwe guteza imbere uburenganzira ku buzima bw’imyororokere.
Ni mu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2024. Ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Twubake Isi yumva kandi iha agaciro imihango’
Ni mu bikorwa by’Umushinga Santé et Droits Sexuels et Reproductifs (SDSR), ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Réseau des Femmes ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya-Kanada, l’AMIE.
Bazarama Marie Michèle, ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes, yavuze ko intego y’iki gikorwa atari ugufasha abakobwa gusa, ahubwo ari ugukangurira umuryango kumva ko isuku mu gihe cy’imihango ari inshingano rusange.
Ati: “Twifuje kwigisha urubyiruko uko rwakwita ku isuku mu gihe cy’imihango, no kwerekana ko imihango itareba abakobwa bonyine, ahubwo bireba umuryango wose.”
Yagaragaje ko hakenewe ingamba zo kurinda abana b’abakobwa ingaruka bahura na zo kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.
Ati: ” Nk’uko umubyeyi amenyera umwana ibyo kurya, akwiye no kumumenyera ibikoresho by’isuku, ndetse akanamwigisha uko abikoresha neza.”
Bazarama ashimangiye ko guhindura imyumvire ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka isi ishyira imbere uburenganzira bw’umugore n’umukobwa, haba mu burezi, ubuzima, no mu iterambere rusange.
Mushimiyimana Therèse, umwangavu wo mu murenge wa Nduba, yavuze ko ubukene bukiri imbogamizi ikomeye, ibibagiraho ingaruka mu gihe cy’imihango.
Ati: ” Njyewe nyijyamo bwa mbere nta bikoresho by’isuku narimfite, nka cotex ariko mu rugo hari isabune n’utundi dutambaro.”
Izere Priscilla, na we uturuka muri aka gace, yavuze ko gukoresha ibitambaro bidasukuye byamugizeho ingaruka zikomeye.
Ati: ” Nagiye ndwara ibisebe bitewe no gukoresha ibitambaro byanduye, kuko ntibyari byumye neza. Hari igihe nabyanitse ntibyuma, bintera infection.”
Bataringaya William, ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Nduba, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bugamije gufasha abakobwa n’ababyeyi babo gusobanukirwa uburyo bwo kwirinda no kwita ku isuku mu gihe cy’imihango.
Ati: ” Tubashishikariza kwifashisha ‘Cotex’, haba izikoreshwa rimwe cyangwa izimeswa.’
Yongeyeho ko gushyira imbere ubumenyi n’ubukangurambaga ari byo bizafasha abakobwa kudakomeza guhezwa no kubura ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.
Réseau des Femmes igaragaza ko Ubukangurambaga nk’ubu ari ngombwa, by’umwihariko mu bice by’icyaro no mu miryango ifite ubushobozi buke, aho imihango igifatwa nk’ikizira cyangwa igaterwa ipfunwe.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW