Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburasirazuba, yerekanye itsinda ry’abantu batanu bamaze iminsi bakora ibikorwa by’ ubujura ndetse n’ urugomo.
Aba bari bamaze iminsi batega abaturage bakoresheje intwaro gakondo bakanatobora inzu z’ abaturage.
Polisi ivuga ko batawe muri yombi kuwa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, kandi bose ari basore bato umukuru afite imyaka 26 naho umuto afite 19.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana,, yabwiye itangazamakuru ko aba basore bose bakoraga ibikorwa by’urugomo n’ubujurura mu turere twa Kayonza na Gatsibo.
Yongeraho ko abafashwe bari bamaze imyaka itatu muri ibi bikorwa, aho batoboraga amaduka bakiba ibicuruzwa n’amafaranga, bakambura abantu ibikoresho by’ikoranabuhanga bitwaje intwaro gakondo n’amabuye yo kurwanya abatabaye .
Ati “ Bari bafite ibikorwa byo gutega abantu bakabambura kandi barabyiyemerera kuko babikoreraga hafi y’Akarere ka Kayonza. “
Twizeyimana avuga ko ibi bikorwa babikoraga biyoberanyije bambaye impuzankano z’abanyerondo kandi bafite intwaro gakondo zirimo imihoro, amapiki n’amabuye.
Ati “ Bamwe barinjiraga, bakica urugi, bagatobora , noneho hakagira abandi basigara bafite imifuka y’amabuye bari butere buri muntu wese uri buze ahuruye.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko aba bakekwaho ubu bujura bagize uruhare mu bujura bwabaye tariki ya 22 Mata 2025 bwabereye i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, aho batoboye amaduka abiri, bakomeretsa umuzamu, biba telefoni umunani na radiyo.
Akomeza avuga ko bagize uruhare kandi mu bujura bwabereye mu Murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza ahitwa kuri videwo tariki ya 3 Gicurasi uyu mwaka aho binjiye mu iduka babanje kwica ingufuri, biba telefoni 150, imashini yo mu bwoko bwa laptop ,banakomeretsa ushinzwe umutekano mu mudugudu ndetse batera amabuye n’abaturage bari baje gutabara.
Tariki ya 14 Gicurasi uyu mwaka bagize uruhare mu bujura bwabaye mu iduka, aho bibye telefoni 500, biba miliyoni 3frw ndetse bakomeretsa umuntu uri hafi aho ku cyuma gisya, amasaha atanu ,byose bakabikora bahishe amasura.
Polisi ivuga ko aba bakekwaho ubu bujura banakoze ibikorwa by’ubujura kuri MTN ya Kayonza bahiba amafaranga.
Ati “Tariki ya 1 Gicurasi bateye kuri MTN Center ya Kayonza, bica urugi, binjiramo bakoresheje ibyuma, biba amafaranga angana na miliyoni 8Frw , baterura umutamenwa (Coffre-fort) wa miliyoni 15 frw, barawutwara ariko kuwufungura birabananira, bawuta mu muhanda, bahiba telefoni zigezweho enye ndetse bakomeretsa umuntu ukora kuri sitasiyo ya lisansi wari uje gutabara n’umuzamu bamutera ibyuma.”
Hari abari bariyise Wazalendo
Polisi ivuga ko usibye ibi bi bikorwa by’ubujura hari irindi itsinda ry’abakoraga ibikorwa by’urugomo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe biyise Wazalendo bimaze iminsi bigaragara muri iyi ntara y’Iburasirazuba.
Polisi ivuga ko abo biyise Wazalendo bagera kuri 55 batawe muri yombi bakaba bafungiye mu karere ka Kayonza.
Ati “ Turashaka kuburira abantu bose bashaka kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko nta mahirwe bafite, inzego z’umutekano, polisi itazabihanganira na rimwe, abarimo bagomba kubivamo kuko gihe cyose tuzabafata dufatanyije n’abaturage.”
Polisi ivuga ko nyuma yo kubata muri yombi, dosoiye yabo igiye gushyikirizwa mu bushinjacyaha, batangire gukurikiranwa n’amategeko.
Polisi isaba abijandika mu bikorwa bibi kubireka ahubwo bakayoboka imyuga n’indi mirimo y’amaboko.
Mu mezi atanu, abantu 518 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura byakorewe ahantu 443 mu Ntara y’Iburasirazuba.

UMUSEKE.RW
Leave a Comme