Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru (She-Amavubi), ntiri mu bihugu bizakina irushanwa ry’Akarere ka Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba ‘Cecafa Senior Women’s Championship’ ya 2025 izabera muri Tanzania.
Guhera ku wa 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2025 muri Tanzania, ibihugu bitanu bitarimo u Rwanda, bizaba bikina irushanwa rya ‘CECAFA Senior Women’s Championship 2025.’ Aha harimo Tanzania yaryakiriye, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudan y’Epfo.
Kimwe mu byo UMUSEKE wamenye bishobora kuba byaratumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore y’umupira w’amaguru (She-Amavubi), ititabira iri rushanwa, ni amikoro n’ubwo nta ruhande bireba rurabyemeza.
Nk’uko bigaragara mu ngengabihe y’irushanwa, imikino yose izabera kuri Azam Complex.


UMUSEKE.RW
Hahahaha biratangaje koko , nonese ko bavuzeko amavubi y,abagore agiye kurwego rumwe nayabagabo !! Gute abagabo bajya gukina match amical kd bagakoresha budget nini kuriya hakabura budget ijyana she amavubi muri competition? Abagore nibo badahabwa frw bakoreye , nibo badahabwa prime bakoreye , babona abagore Ari ikibazo ?? Niki batakora babaye bahawe agaciro ko tuba tubibona bashoboye .FERWAFA NA MINISITERI BAFITE IKIBAZO GIKOMEYE CYANE .bakora nabi bagakabya . Ndabona President KAGAME adahagurutse bitazakunda , ababishinzwe bigaye pe biratubabaza nkabanyarwanda .