Bill Gates ashima uko U Rwanda rubyaza umusaruro ubwenge buhangano ‘AI’

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Bill Gates ashima uko U Rwanda bubyaza umusaruro bwenge buhangano ‘AI’

Bill Gates  yashimye u Rwanda intambwe rwateye mu gukoresha ubwenge buhangano  ‘artificial intelligence’ mu kwita ku buzima bw’abagore batwite.

Mu ijambo yagejeje ku bari ku kicaro cy’Ubumwe bwa Afurika i Addis Ababa ku wa mbere, Gates wahoze ari uwa mbere ukize ku isi, ubu wa gatanu,ku rutonde rwa Bloomberg, yasabye abategetsi ba Afurika gushyira imbaraga mu bijyanye n’ubuzima n’iterambere biciye mu bufatanye no guhanga ibishya.

Gates yagize ati “Mperutse kwiyemeza ko ubutunzi bwanjye nzagenda mbutanga mu gihe cy’imyaka 20 iri imbere. Menshi muri ayo mafaranga azajya mu kubafasha gukemura ibibazo hano muri Afurika.”

Mu kwezi gushize ubwo ikigo cye Bill Gates Foundation cyizihizaga imyaka 25 kimaze, Gates yatangaje ko agiye gutanga miliyari 200$ mu myaka 20 kugira ngo “afashe abantu bose kubaho ubuzima bwiza”, anatangaza ko iki kigo cye kizafunga ibikorwa byacyo mu 2045.

Uyu munsi, Bill Gates yavuze ko uruhare rw’ubutegetsi bw’ibihugu muri Afurika ari ingenzi mu kugeza uyu mugabane ku buzima bwiza n’ejo heza.

Yasabye ibihugu gushyira imbere no gushora muri serivisi z’ubuzima bw’ibanze ku baturage, iz’ubuzima bwiza ku bana bari munsi y’imyaka ine, kuko ubuzima bwiza ari ingenzi mu kugeza abantu ku mibereho myiza, nk’uko abivuga.

Gates yashimye uburyo ibihugu nk’u Rwanda, Ethiopia, Zimbabwe, Mozambique, Nigeria na Zambia birimo kwerekana ko ibyo bishoboka kubera ubutegetsi bushyira imbaraga mu guhanga ibishya, nk’uko itangazo ry’ikigo cye ribivuga.

Bill Gates avuga ko ‘artificial intelligence (AI)’ irimo kuzana impunduka kandi ko ishobora no gufasha Afurika, ashima urubyiruko rwa Afurika avuga ko yabonye rwarayitabiriye “rutekereza uko yakemuzwa ibibazo bashaka gusubiza”.

Yagize ati “U Rwanda rurimo gukoresha AI mu kurushaho kunoza itangwa rya serivisi,” atanga ingero z’uko AI yifashishwa mu gukurikirana no gufasha ubuzima bw’abagore batwite no gufasha abagore kubona imiti ya ngombwa ku gihe.

Bill Gates abicishije mu kigo cye yagiye afasha imihate itandukanye muri Afurika mu kurwanya malaria, kurwanya SIDA, kandi yatanze inkunga mu gukora inkingo za coronavirus.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi