DRC: Abapfakazi b’abasirikare bashobora kwigaragambya bambaye ubusa

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana

Guverineri w’Intara ya Ituri, Lt.Gen Johnny Luboya Nkashama yagaragaje ko adashyigikiye gahunda ya Leta yo kugenzura abasirikare bari ku rugamba, avuga ko ari ukongera ibibazo igisirikare cya Congo gifite.

Gen Luboya yavuze ko abapfakazi b’abasirikare bashobora kujya mu muhanda kwigaragambya bambaye ubusa mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cy’imibereho mibi bafite.

Ubugenzuzi bwa gisirikare muri Congo bwashyizeho gahunda yo gukora igenzura ryimbitse ry’abasirikare batari mu kazi, mu gihe imiryango yabo izagenerwa ibihabwa umusirikare waguye ku rugamba.

Kubera iyi gahunda, ubuyobozi bw’ingabo bwabaye buhagaritse amafaranga atangwa ku miryango y’abasirikare bapfiriye ku rugamba mu rwego rwo gukora igenzura ngo hamenyekane umubare nyawo w’abapfuye, n’abasirikare bari mu kazi mu rwego rwo kunoza imikorere y’igisirikare n’ibikorwa by’urugamba bihari.

Iki gikorwa byaje kugaragara ko abasirikare bamwe batacyishimiye barimo Guverineri uyoboye Intara ya Ituri, Lt.Gen Johnny Luboya Nkashama akaba yavuze ko ari ikigamije guca intege abasirikare.

Yagize ati “Iki kibazo cyo kumenye abapfakazi gihoraho, …twe turi mu gace k’ahabera intambara, ntabwo bakwiye kuza kuturangaza, kuza kuduca intege kubera icyo kibazo.”

Lt.Gen Johnny Luboya Nkashama yavuze ko yagaragarije Perezida Felix Tshisekedi ko hari ikibazo cy’abasirikare bake, kandi ngo byarigaragaje mu mujyi wa Goma wafashwe n’inyeshyamba za M23/AFC.

Yavuze ko iryo genzura rikwiye kuba ryimbitse kugira ngo ritange umusaruro, kuko ngo ibibazo byo mu ngabo za Congo bihora ari bimwe.

Ati “Abasirikare bacu bari gupfa, niba umusirikare ari ku rugamba akumva ko abapfakazi badahabwa amafaranga, na we azumva ko napfa umugore we n’abana batazahembwa, ni gute azajya gupfira ku rugamba yumva uko abo bantu bafashwe ubu.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’ubugenzuzi bigamije guca intege abasirikare bari ku rugamba.

Lt.Gen Johnny Luboya avuga ko abasirikare ba Congo barimo guhabwa ibiryo bibamaza iminsi 15 aho kumara ukwezi kandi ngo niyo mafaranga Minisiteri itanga, ibyo ngo abasirikare ni we babibaza mu gihe we ari ku rugamba.

Uyu musirikare yasabye ko ibirimo bikorwa bijya mu mucyo kubera ko birimo guhungabanya abasirikare bari ku rugamba.

Kugeza ubu ntacyo igisirikare cya Congo kirabivugaho. Gusa mu ngabo za Congo hakunze kumvikanamo ruswa, no gukoresha amafaranga yakabaye atunga abasirikare akarigiswa n’abayobozi bakuru.

Mu kwezi gushize, igisirikare cya Congo cyasohoye inyandiko zo gushakisha Col. Nkulu Kilenge Delphin ushinjwa kwiba amafaranga agenewe guhabwa abasirikare na Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi