UPDATES: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko RIB mu gukora iperereza yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera.
Soma inkuru yabanje
Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruri gukora iperereza ngo hashakishwe abishe umugore w’imyaka 53 bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bamusanze mu nzu.
Mu gicuku cyo ku wa 10 Kamena 2025 ahagana saa munani mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro, mu kagari ka Munyinya mu mudugudu wa Karambi hari amakuru ko hari umugizi wa nabi utahise amenyekana yateye urugo rwa Cyizanye Jeannette w’imyaka 53 arinjira amutera icyuma aramwica.
Nyakwigendera yabanaga n’umwuzukuru we w’umukobwa w’imyaka 11, na we ngo bamubwiye ko navuga bamwica araceceka kubera ubwoba yatatse umugizi wa nabi yagiye.
Bikekwa ko uwo mugizi wa nabi kandi yatwaye n’umufuka warimo ibishyimbo arawiba.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo Patrick Kajyambere yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza