Nyuma yo kugera muri 1/2 ku nshuro ya mbere bikanga, ikipe y’Umurenge wa Jabana yegukanye igikombe cy’irushanwa “Umurenge Kagame Cup” nyuma yo gutsinda Mbazi ibitego 2-0.
Ku wa 15 Kamena 2025, ni bwo mu Akarere ka Musanze hasorejwe Irushanwa “Umurenge Kagame Cup 2025”Rigamije gukomeza gushyigikira Imiyoborere Myiza.
Mu makipe yari ahagarariye Umujyi wa Kigali, atatu arimo Umurenge wa Jabana, yegukanye ibikombe.
Uyu Murenge wari wageze ku mukino wa 1/2 mu mwaka ushize, noneho wegukanye igikombe utsinze ibitego 2-0 uwa Mbazi yo muri Huye.
UMUSEKE wagerageje kwegeranya ibintu byafashije Jabana kugera ku ntego za yo.
1. Ubuyobozi bwiza!
N’ubwo rwari urugendo rukomeye ariko hamwe na Perezida w’ikipe ya Jabana, Uwuzuyinema Frank, rwageze aho rworoha.
Uyu Muyobozi uzwiho gukunda Siporo no kwitangira abo bakorana, yabaye hafi cyane y’abakinnyi ndetse n’abatoza mu kubazamurira agahimbazamusyi n’ibindi.
2. Kugumana abakinnyi beza!
Mu mupira w’amaguru, kimwe mu ntwaro zikomeye zibaho, ni ukutemera kurekura abakinnyi beza bawe ahubwo ikinyuranyo cya byo kikaba kongeramo abandi beza.
Ibyo ni byo byabaye ku Umurenge wa Jabana muri uyu mwaka, kuko abeza ba yo barimo nka Kabula Muhamud, Mudeyi Aquite, Moses, Icyimpaye Moussa n’abandi, yarabagumanye.
3. Ubumwe!
Abanyarwanda ni bo bavuze ko umutwe umwe wigira inama yo gusara ariko bashaka kugaragaza ko ntawigira ari umwe.
Icyaranze iyi kipe uyu mwaka, ni uguhuza no kumvana kutarimo kwishishanya yaba abakinnyi hagati ya bo cyangwa abatoza.
4. Abatoza beza!
Buriya kugira ngo umunyeshuri abe mwiza, ni uko mwarimu aba yabanje kuba mwiza. Iyo bitagenze gutyo, umunyeshuri aratsindwa.
Ni na ko muri ruhago bimeze, umutoza iyo atari mwiza, n’abakinnyi nta bwo baba beza ariko iyo ari mwiza n’ibindi bihita byikora. Ibi ni byo byabaye ku Umurenge wa Jabana uyu mwaka kuko yari ifite abatoza basanzwe bazwi nka Jimmy ufite licence B-CAF, Ngabo Albert na Mapuwa.









UMUSEKE.RW
bari bujye hehe se iyo muvuga kubagabana n izi kipe zikora recrutment?