Icyo APR FC ivuga ku kuzana Miguel Gamondi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwahakanye amakuru avuga ko iri mu biganiro n’umutoza w’umunya-Argentine, Miguel Ángel Gamondi uri kubarizwa ku Mugabane w’i Burayi.

Mu ikipe ya APR FC hamaze iminsi humvikanamo amakuru azana Miguel Ángel Gamondi nk’umusimbura wa Darko Nović watandukanye na yo mbere y’uko shampiyona 2024-2025 irangira.

Mu kiganiro kigufi, UMUSEKE wagiranye  n’umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen, Déo Rusanganwa, ikipe y’Ingabo yahakanye amakuru azana Gamondi muri iyi kipe.

Ati “Oya ni ibihuha.”

Mu gihe uyu mutoza byavugwaga ko yamaze kugera i Kigali mu biganiro bya nyuma n’ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, amakuru yandi yatangajwe n’umwe mu banyamakuru bakurikirana ibijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi n’abatoza, Micky Junior, avuga ko Miguel Gamondi ari mu Butaliyani ku Mugabane w’i Burayi.

Uyu munya-Argentine w’imyaka 58, ari mu bafite uburambe ku Mugabane wa Afurika nyuma y’uko yaciye mu makipe manini arimo Yanga SC yo muri Tanzania, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisie, ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso n’izindi.

APR FC yahakanye amakuru azana Miguel Gamondi muri iyi kipe
Ubuyobozi bwa APR FC bwahamije ko Miguel Gamondi atari we musimbura wa Darko

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *