Israel yishe Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere wa Iran

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Amir Ali Hajizadeh wishwe na Israel

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere muri Iran, Amir Ali Hajizadeh.

Uyu Amir Ali Hajizadeh ni undi musirikare wo ku rwego rwo hejuru wa Iran wishwe mu gitero cyaguyemo abandi bayobozi b’ingabo barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Hossein Salami.

Israel ivuga ko ubutasi bwayo bwayihaye amakuru ko uriya musirikare yari mu nama mu ndaki (inzu yo munsi y’ubutaka) igamije kuba aibitero kuri Israel.

Indege z’intambara zagabye igitero aho yari ayoboye inama zihitana Amir Ali Hajizadeh n’abandi bari kumwe na we ngo Israel yabitangaje.

Igisirikare cya Israel kivuga ko Hajizadeh, yapfanye nabandi bari bashinzwe kurwanisha indege zitagira abapilote barimo uwitwa Davoud Shaykhian.

Israel ivuga ko igisirikare kirwanira mu kirere cya Iran gishinjwa kwica abaturage b’abasivile ku butaka bwa Israel aho ngo cyateguraga ibitero byishe abantu mu Ukwakira 2024, no muri Mata, 2024.

Televiziyo ya leta muri Iran yavuze ko Umuyobozi w’icyirenga Ayatollah Ali Khamenei yasimbuje abasirikare bakuru bishwe.

Ayatollah Ali Khamenei yashyizeho Maj. Gen. Abdolrahim Mousavi ngo abe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka asimbuye Mohammad Bagheri na Brig. Gen. Mohammad Pakpour  wasimbuye Hossein Salami.

Amakuru avuga ko ibitero bya Israel bigikomeje ahantu hatandukanye. Ibi byanavuzwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu wavuze ko ibitero bizafata igihe, ko nta na rimwe Iran izatunga intwaro kirimbuzi.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *