Umutoza ukomoka muri Argentine ukomeje kuvugwa mu ikipe y’Ingabo, Miguel Ángel Gamondi, yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Butaliyani.
Nyuma y’uko APR FC itandukanye na Darko Nović, yatangiye gutekereza umusimbura we uzajyana n’iyi kipe mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League ikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Izina ryakomeje kuvugwa mu ikipe y’Ingabo, ni umunya-Argentine waciye muri Yanga SC yo muri Tanzania, Miguel Ángel Gamondi ufite uburambe mu mikino Nyafurika. Amakuru yakomeje kuvugwa, yemezaga ko uyu mutoza yanamaze kugera i Kigali gusoza ibiganiro n’iyi kipe.
Amakuru UMUSEKE ukesha umwe mu banyamakuru bakomeye ku Mugabane wa Afurika, Micky Junior, yemeza kandi agashimangira ko Miguel atari muri Afurika ahubwo ari ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Butaliyani.
Ati “Miguel Gamondi ubu tuvugana ari mu Butaliyani. Nta bwo APR FC yamuhisemo nk’umutoza mukuru. Ayo makuru si yo.”
Miguel Ángel Gamondi, yatoje amakipe y’ibigugu ku Mugabane wa Afurika nka Yanga SC yo muri Tanzania, Wydad AC yo muri Maroc, Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, ikipe y’igihugu ya Burkina Faso nk’umutoza wungirije, Espérance Sportive de Tunis yayiciyemo nk’umutoza wungirije, Platinums Stars, CR Belouizdad, USM Alger n’izindi.

UMUSEKE.RW
APR NISHAKE UMWARABU NIBO BAGIRA IGITSURE CYO GUTOZA ABAKINNYI BAHEMBWA NEZA NKO MURI APR NIBAZANA UDAFITE IGITSURE BAZAGWAMO NKA POLICE YA MASHAMI .ABAKINNYI BAKIGYA MURI BOITE DE NUIT KUWA 4 BAFITE MACH SAMEDI.