Umukozi w’uruganda yapfuye bitunguranye

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Ubwoko bw’imashini yahitanye umukozi w’uruganda

Muhanga: Umukozi w’uruganda rutunganya ibikoresho by’isuku “Basile Industries ltd yapfuye mu buryo butunguranye yishwe n’imashini.

Nzabonimana Emmanuel yari atuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yishwe n’imashini y’uruganda yakoragaho.

Uyu mugabo w’imyaka 40 ubwo yari mu kazi, yafashe imashini nto [imeze nk’imodoka nto] ishinzwe guterura imizigo muri urwo ruganda, imutura hasi imuca hejuru arapfa.

Rwagakayija Epaphrodite umuvandimwe wa nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ko impanuka yahitanye umuvandimwe we nta makuru yimbitse arayimenyaho usibye kubyumva gutyo.

Ati ”Nanze kwirirwa mbikurikirana icyihutirwa ni uko tubanza kumuherekeza mu cyubahiro ibindi bizaza nyuma.”

UMUSEKE washatse kumenya iby’iyi mpanuka uhamagara nyiri uruganda witwa Basile Masevelio yirinda kugira icyo atangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko yamenye ko uyu Nzabonimana Emmanuel yahitanywe n’impanuka y’imashini.

Ati ”Twasabye uruganda ko ruba hafi y’umuryango wasizwe rudategereje ko binyura mu nzira ndende zo gusaba ubwishingizi.”

Gitifu Nshimiyimana avuga ko uruganda rugomba kumuherekeza mu buryo bukwiriye kuko uwagize ibyago yari umukozi wabo.

Ati ”Abakozi bose bafite ubwishingizi bashyizwemo n’ubuyobozi bw’uruganda, abo bakozi kandi bari no mu bwishingizi kimwe n’abandi bakozi.”

Gitifu avuga ko mu biganiro bagiranye na ba nyiri uruganda bemeye ko bagiye kuba hafi y’umuryango wasizwe bakazaherekeza n’umukozi wabo.

Nzabonimana Emmanuel asize umugore n’abana babiri. Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi mbere y’uko ushyingurwa.

Iyi mashini iteye nk’imodoka nto yifashishwa mu gutwara imizigo niyo bivugwa ko yishe nyakwigendera
Nyakwigendera Emmanuel asize umugore n’abana babiri

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *