Myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina, yasubiye mu ikipe y’Ingabo afata nk’iwabo nyuma amaze umwaka umwe avuyemo.
Muri Kamena 2024, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi barimo Omborenga Fitina wari uvuye muri APR FC yari abereye kapiteni.
Amakuru y’isubira muri APR FC ry’uyu myugariro, yamenyekanye kuri uyu wa mbere n’ubwo ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bugicecetse. Amakuru avuga ko Fitina yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Ni umukinnyi utaragiriye ibihe byiza muri Gikundiro kugeza ubwo muri Gicurasi 2025, yayandikiye ayisaba ko basesa amasezerano kuko yayishanjaga kutubaha ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Amakuru avuga ko Omborenga azerekanirwa rimwe n’abandi bakinnyi bashya barimo Umunya-Uganda, Ronald Ssekiganda, Bugingo Hakim, Iraguha Hadji na Ngabonziza Pacifique n’abandi bazaba baramaze kuyisinyira.



UMUSEKE.RW