Umunyamakuru wa Isango Star yatangiye umwuga wo gutoza

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Assiati Mukobwajana usoma amakuru mu kinyarwanda kuri Televiziyo ya Isango Star, yatangiye umwuga wo gutoza abangavu ba APR WFC batorezwa mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos.

Mu kwezi gushize nibwo Mukobwajana yabonye licence D yo gutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Yari mu bagore 25 bahawe amahugurwa yo gutangira umwuga wo gutoza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu munyamakuru yatangiye gutoza abangavu bashamikiye kuri APR WFC bakorera imyitozo mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos.

Ikirenze kuri ibyo kandi, umuyobozi wa Intare FC, Capt (Rtd) Katibito Byabuze, yamweretse abandi bakozi nk’umukozi mushya ndetse ahita ashyirwa ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abatoza bose n’abakozi b’amakipe ashamikiye kuri APR FC.

Umunyamabanga Mukuru wa APR WFC n’andi marerero ashamikiye kuri APR FC, Hagengimana Philbert, yabwiye UMUSEKE ko Mukobwajana ari kwimenyereza bitari akazi gahoraho.

Ati “Ni byo koko yatangiye umwuga wo gutoza, akora amahugurwa ya License D. None yasabye imenyerezamwuga (internship), turayimuha mu byiciro by’abakobwa muri APR FTC ikorera mu Gatenga. Ni ukwimenyereza yahawe nta bwo ari akazi ndetse nta n’uwo yaje gusimbura.”

Assiati yasimbuye Hamida uherutse gusezera aka kazi ku mpamvu atifuje gutangaza.

Assiati Mukobwajana (uri hagati) ukorera Isango Star, yatangiye akazi ko gutoza
Gutoza azabifatanya no gukomeza gusoma amakuru ku Isango Star

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *