Urubyiruko rusanzwe rukora akazi nka “agents” ba Irembo mu turere twa Nyanza na Ruhango baremeye inka uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Babikoze ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
RTN na ba “agents” (ajenti) b’Irembo bakorera mu turere twa Nyanza na Ruhango basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga, mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza banaremera inka uwarokotse Jenoside.
Uwaremewe inka yitwa Uwihanganye Dieudonne atuye mu mudugudu wa Ruyenzi, mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, yari kumwe n’umugore we.
Yavuze ko yarokotse Jenoside bigoranye. Kugabirwa inka kuri we ngo ni nzira nziza yo gusubizwa icyizere cy’ubuzima.
Ati “Nahawe inka y’ikibamba bityo ubu nzajya nirahira ko Kagame yampaye ikibamba gitunganya umutima wanjye.”
Umuyobozi ushinzwe ba Ajenti b’irembo muri RTN, Mpumuro François avuga ko kuremera umuturage ari uburyo bwo gukomeza kubaka abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Kugira ngo dukomeze kwiyubaka mu buryo bw’iterambere, dufatanyije twateguye inka yo guha umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni igikorwa cyiza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Brigitte Mukantaganzwa yashimiye abatekereje iki gikorwa, ndetse anashimangira ko ari ugutera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Ba ajenti b’Irembo na RTN kandi basuye urwibutso banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Mayaga.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Abavandimwe bakoze Kandi Imana isubize aho bakuye. Batumye muri uru rugo bongera gucanira Inka.