USA: Umuntu witwaje intwaro yarashe Umudepite akomeretsa Senateri

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Melissa Hortman yishwe n'umuntu wamurashe amusanze iwe

Melissa Hortman usanzwe ari Umudepite akaba yaranayoboye Inteko ishinga Amategeko ku rwego rw’Intara ya Minnesota yarashwe n’umuntu ugishakishwa.

Uyu mugore wo mu ishyaka ry’Aba-Democrate wahoze ishyaka ry’abakozi (Labor Party, DFL), yarasiwe hamwe n’umugabo we.

Ukuriye Polisi muri Minnesota, Superintendent Drew Evans yavuze ko Polisi ifatanyije n’urwego rw’ubutasi, FBI byatangiye guhiga bukware ukekwaho buriya bugizi bwa nabi.

Yavuze ko uriya muntu yigize Umupolisi ubwo yarasaga bariya bantu.

Drew Evans yavuze ko yabanje kwakira telefoni ivuga ko hari uwarashe Senateri John Hoffman n’umugore we.

Gusa aba bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Polisi nyuma yakiriye telefoni ivuga ko umuntu yarashe Depite Melissa Hortman n’umugabo we.

Polisi ivuga ko uriya mwicanyi yabanje kurasana n’Abapolisi baje gutabara abasha kubacika.

Guverineri w’Intara ya Minnesota, Tim Walz yavuze ko umwe mu Badepite yishwe undi arakomereka mu bwicanyi bugambiriwe.

Tim Walz yavuze ko Senateri John Hoffman n’umugore we bajyanywe kwa muganga nibura hakaba hari icyizere ko bashobora gukira.

Uyu muyobozi avuga ko kuba uwarashe bariya bayobozi yabasanze mu ngo zabo mu mujyi wa Minneapolis bisa n’ubwicanyi bufitanye isano na politiki.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, Perezida Donald Trump na we yari yishwe n’uwamurashe ugutwi Imana ikinga akaboko.

Senateri John Hoffman na we yarashwe n’umuntu wamusanze iwe arakomereka

BBC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *