York ntiyitabiriye ubutumire bw’Amavubi, Djabel yangirwa kwinjira muri Algérie

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu buryo butunguranye, abakinnyi babiri barimo Rafaer York na Manishimwe Djabel, ntibabashije kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu, Amavubi kubera impamvu zitandukanye.

Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ikomeje imyitozo mu gihugu cya Algérie aho iri kwitegura gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Algérie. Mu bakinnyi bamwe bari bahamagawe n’umutoza, Adel Amrouche, babiri ntibari kumwe na bagenzi ba bo mu buryo bwatunguranye.

Amakuru yatanzwe n’ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, avuga ko Manishimwe Djabel ukinira Naft Al-Wasat, yangiwe kwinjira ku butaka bwa Algérie. Impamvu yo kwangirwa kwinjira muri iki gihugu, ni uko ubwo yakiniraga USM Kancela yo muri iki gihugu yahavuye arengeje iminsi 12 ku minsi ya Visa bituma akatirwa n’inkiko igihano cyo kumara imyaka itanu atahagera.

Manishimwe yahise aryumaho ntiyabibwira Ferwafa ngo umwanya we ubashe kujyamo undi. Undi mukinnyi utitabiriye ubu butumire, ni Rafael York ukinira Zed FC yo mu Misiri. Impamvu yo kutitabira ubu butumire, nta bwo uyu musore yigeze ayisobanura.

Abandi bose bataragera mu mwiherero na bagenzi ba bo, bose biteganyijwe ko bahagera uyu munsi. Aba barimo Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Kavita Phanuel na Uwimana Noe Iman.

Ikipe izerekeza mu mujyi wa Constantine tariki ya 4 Kamena aho umukino wa mbere uteganyijwe tariki ya 5 uku kwezi kuri Stade Chahid Hamlaoui. Undi mukino uzahuza ikipe ya mbere (A) ku mpande zombi, uzabera i Alger ku wa 6 Kamena 2025 ubere i Alger kuri stade Mustapha Tchaker Blida.

Rafael York ntiyitabiriye ubutumire bw’Amavubi ku mpamvu atavuze
Djabel yabujijwe kwinjira ku butaka bwa Algérie mu myaka itanu iri imbere
Imyitozo yo irakomeje
Bari kwitegura imikino ibiri ya gicuti

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi