Amb. Munyabagisha Valens wayoboraga Komite Olempike YEGUYE yaregwaga kuyoboza igitugu

webmaster webmaster

Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yeguye ku mirimo ye nyuma yo kumara imyaka irenga ine ku buyobozi.

Amb. Munyabagisha Valens yeguye ku mirimo ye

Ibi bibaye nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 4 Mata 2021 habaye inama y’inteko rusange y’Abanyamuryango b’iyi komite ndetse bakaza kwemeza ko amatora yigizwa imbere.

Mu gikorwa cyo gutora niba byemewe n’abanyamuryango, 28 batoye ko yimurwa agashyirwa nyuma y’imikino Olempike izabera Tokyo, abandi 21 batoye ko amatora yaba muri Gicurasi 2021.

Aha bari bavuze ko abashaka kwiyamamariza uyu mwanya bazatanga kandidatire guhera tariki 24 – 30 Nzeri, 2021 ni nabwo bazatangaza abemerewe kwiyamamaza.

Amb. Munyabagisha yabaye Perezida wa Komite Olempike mu 2017 akaba yaratowe nyuma y’imikino ya  Paralempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil muri uwo mwaka.

Mbere y’uko uyu mugabo  wari umukandida umwe rukumbi atorwa yatangarije Abanyamakuru ko intego aje afite ari uguca amarozi muri siporo yo mu Rwanda, kongera umubare w’abitabira imikino Olempike ndetse n’ibindi.

Uyu mugabo yagiye avugwaho cyane kwiharira inshingano z’Ubuyobozi bw’iyi komite kandi binyuranye n’uko Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CNOSR) ibiteganya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Bimwe mu byo bamushinjanga harimo kutumvikana na bagenzi be bakoranaga, ndetse banaherewe inshingano rimwe.

Muri abo harimo Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike, Sharangabo Alexis wigeze no gukina imikino Olempike, aho bivugwa ko guhera mu 2018  nta jambo yagiraga mu gihe ubundi ari we wagombye kumvikana nyuma ya Perezida.

Amb. Munyabagisha yavuzweho kwambura  Umunyamabanga Mukuru (S.G) inshingano zose akazifata  izindi akaziha ba Visi Perezida kandi mu mahame agenga umuryango wa Olempike (Charte Olympique) ntaho biba ari nayo mpamvu Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CIO) itagira Visi Perezida.

Kuva Amb. Munyabagisha yatorwa muri 2017, nta mikino Olempike yigeze iba, kuko yabujijwe n’Icyorezo cya Covid-19.

Mu minsi yashize aherutse gutangaza ko icyo yifuzaga ari uko yakorana n’abakinnyi bagombaga kwitabira imikino ya Olempike 2021 izabera i Tokyo mu Buyapani uyu mwaka, akabafasha kwitegura.

Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ntiyitaba, nyuma iza kuva ku murongo.

Munyabagisha yari amaze imyaka 4 ayobora Komite Olimpiki

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW