Ibinyabiziga byihariye 50% y’imyuka ihumanya ikirere cy’u Rwanda, bisi na moto bifitemo 34%  – REMA

webmaster webmaster

Kuri uyu wa kabiri habereye imurika ry’ibigo na za sosiyete zifite ibisubizo binyuranye  mu bwikorezi budakoresha Lisansi  cyangwa  ibikomoka kuri peterori  muri rusange.

Imyuka ihumanya ikirere muri Kigali iterwa n’ibinyabiziga bikoresha essence birimo moto n’imodoka

 

Bamwe mu ba motari bavuga ko hari ibyiza byinshi mu gukoresha moto zikoresha amashanyarazi kurusha uko wakoresha moto ikoresha lisansi (essence).

Patrick Nsanzimana  umwe mu bamotari yatangarije Umuseke ko Litiro ya essence ivamo 3000 frw y’inyungu ariko aguze bateri ya 900frw akuramo 5000 frw y’inyungu.

Ati “Urumva ugiye mu mibare moto ikoresha amashanyarazi niyo yunguka, kuko kumena amavuta ni 5000 frw buri Cyumweru, ni ukuvuga ngo ya 5000 frw wayaguramo ibarayi ugashyira abana.”

Bamwe mu bamotari  bavuga ko  babonye uburyo bwo kubona  amafaranga na bo bahinduza moto zisanzwe bagakoresha moto zikoresha amashanyarazi.

Ronald Kabanda Rukotana umuyobozi w’ikigo Rwanda Electrical Ltd avuga ko umushinga bafite wa moto zikoresha amashanyarazi uzakomeza kwaguka.

Ati “Bitarenze mu kwa gatanu amasezerano dufitanye na UNDP yo guhindura moto 80  kuko twahereye kuri ebyiri zari zimaze umwaka dukora noneho ubu ngubu twinjiye mu mushinga wo guhindura izagiye mu muhanda zigakoreshwa n’abamotari umushinga ukaguka abashaka kuzigura bakatugana.”

Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’Rwanda, Dr. Egide Kalisa avuga ko kuzihindura zigakoresha amashanyarazi byaba ari igisubizo gikomeye  ku bidukikije, ku buzima bw’abantu n’ubukungu.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ati “Ufashe nka moto zose ziri i Kigali zikaba zikoreshwa n’amashanyarazi byagabanya hafi kg 70.000 z’imyuka ihumanya ikirere cyangwa iteza impinduka z’ibihe.”

Avuga ko kugabanya umwuka wanduye byibura ho 20% ari ikintu gikomeye cyane ku buryo bishobora kuzigama miliyoni 17 z’amadolari zakwifashisha ku bantu bajya kwa muganga kwivuza indwara z’ubuhumekero  n’ibindi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bigera hafi ku 10 bitanga serivisi z’ubwikorezi  bwifashisha moto, imodoka n’amagare byose bikoresha amashanyarazi, gusa na none  hakenewe kongera imbaraga  mu bikorwa remezo bifasha ibyo binyabiziga n’ibinyamitende ababikoresha bakabona amashanyarazi hose .

Umuyobozi wa Global Green Growth  Institute ( GGGI) Okechuku Daniel  Ogbonnaya  yavuze Leta igomba gushishikariza abikorera bagashora imari mu bikorwa remezo,  birimo nka stasiyo zo kongera amashanyarazi muri ibyo binyabiziga kuko icyo gihe byakwihutisha iyi gahunda kurushaho.

Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu  gishinzwe kubunganga ibidukikije  (REMA) Faustin Munyazikwiye  yavuze ko  u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose  ariko rukagera ku ntego rwihaye  yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Ati “Mu gihe rero u Rwanda  rwiyemeje ko tuzagabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030, kwakira no gutangiza gukoresha izi modoka  bizaba kimwe  mu bisubiza bizadufasha  kugera kuri iyo ntumbero n’ibyo igihugu kiyemeje.”

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga  ibidukikije (REMA) kivuga ibinyabiziga muri rusange byihariye 50%  y’imyuka ihumanya ikirere cy’u Rwanda ndetse bisi na moto byihariye 34%.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW