* Twe n’Abarundi turashaka kubana na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira
* Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo
Mu ijambo Chairman wa RPF-Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango b’iri shyaka bari mu buyobozi bwo hejuru (executive commitee) ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize yabasabye gukora mu buryo budasanzwe butandukanye n’imikorere y’abandi kugira ngo bakemure ibibazo byihari u Rwanda rufite.
Yanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’abaturanyi bane, avuga ko hasigaye umwe mu bafitanye ibibazo n’u Rwanda uwo akaba ari uwo mu Majyaruguru “Uganda”.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro no kubana n’abandi nta we rubangamira, kandi na rwo nta we urubangamira.
Yikije cyane ku kubaka ubushobozi bw’igihugu, n’umutekano avuga ko ushaka kubaho yubaka inzu ikomeye itanyagirwa kandi nta muntu ushobora kuza kumutwara ibye.
Ati “Aho kwirirwa uraye ijoro urinze urugo rwawe ubaka inzu ikomeye ifite imiryango ikomeye ndetse n’urugo rufite imyugariro ikomeye ituma abashimusi bataza mu buryo bworoshye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye haza imvura nyinshi, umuyaga ukomeye bigahuha bigatwara ibyoroshye, ibikomeye bisigara bikomeye.”
Yasabye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi gutekereza gutyo, ku nzitizi zihari abasaba kubaka iyo nzu ikomeye ku buryo imvura iguye itanyagirwa ngo abarimo na bo banyagirwe, avuga ko n’igihugu ari uko kimeze kigomba kugarirwa kikagira umusingi.
Yavuze ko ibyo Abanyarwanda bakora ari byo bibarinda umwanzi, avuga ko gukora neza ari byo bibakiza umwanzi.
Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi gukora mu buryo budasanzwe, ”MU BUDASA”.
- Advertisement -
Yavuze ko imikorere myiza igomba kuzimya ibirego by’ ‘abanzi b’u Rwanda’ birirwa bavuga ko harimo ruswa. Avuga ko gukorera mu mucyo no kugaragaza aho amafaranga y’inkunga akoreshwa, bakagaragaza ibikorwa remezo byubatswemo na raporo zibigaragaza bituma ubeshya agaragara.
Ati “Ubudasa bw’u Rwanda ni ubwo, twebwe dufite imiterere yacu, ibibazo byacu byihariye bidasa n’iby’abandi, uburyo bwo guhangana na byo mu kubikemura, gukemura amikoro make dushaka kugera kuri byinshi ubudasa bwacu buduha uburyo bwo gukora gutya niko bigomba kuba bimeze, ibindi nushaka kumera nk’abandi, gukora nk’abandi kubera ko ari ko bakora ubwo ntabwo uzaba wuzuza inshingano za RPF z’uburyo dukwiye kuba dukorera u Rwanda mu buryo bw’ubudasa.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Umuturanyi dufitanye ibibazo asigaye ari umwe…
Perezida Paul Kagame asoza ijambo rye, yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro “twikorere ibyo tugomba gukora”.
Ati “Abaturanyi bacu benshi, ariko ni bane gusa, ngira ngo abandi bose tumeranye neza usibye wenda nk’umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga nk’igihugu cy’Amajyepfo, ‘u Burundi’. U Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana, twe n’Abarundi turashaka kubana na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira..”
Yakomeje avuga ko Congo (Kinshasa) “Ibibazo twari dufitanye na yo turafatanya kubikemura, bimeze neza ntabwo bikiri nka mbere.
Tanzania nta bibazo twigeze tugirana na bo turakorana neza.”
Perezida Kagame ati “Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo. Nabaye yo, nabanye na bo, nakoranye na bo umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije.
Ariko icyo narangirizaho nyuma y’ibyo ngibyo, jyewe nzasakara inzu yange kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye utanyinjirana ugatwara ibyange, wanyinjiranye kandi nzagusohokana.
Hanyuma tubane dushyire twizane, uwizanye nabi na we azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”
Imyaka igiye kuba ibiri u Rwanda na Uganda hadacanwa uwaka, imipaka y’ibi bihugu yafunzwe mbere gato y’idaduka ry’Icyorezo cya Coronavirus, Abakuru b’Ibihugu byombi bagerageje guhura ariko ntabwo baragera ku mwanzuro uhamye wo kubana bizira amakemwa.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira imitwe irurwanya irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, no gufunga nta mpamvu Abanyarwanda abandi bagakorerwa iyicarubozo, naho Uganda yakunze kuvuga ko hari aboherezwa n’u Rwanda bakajya guhungabanyayo umutekano.
UMUSEKE.RW