RDC: Umupolisi yaguye mu mirwano y’Abayisilamu mu isengesho ry’Irayidi

webmaster webmaster

Ku munsi w’ejo ubwo Abayisilamu batangiraga amasengesho asoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo habaye ubushyamirane hagati y’ibice bibiri by’Abayisilamu buteza imirwano yatumye umupolisi ahasiga ubuzima.

Uku gushyamirana kwatewe n’amakimbirane ashingiye ku buyobozi bw’idini ya Isilamu asanzwe aranga izi mpande zombi, gusa mbere y’uko bahurira mu masengesho hari habanje  kubaho ubwumvikane bwo gusoza amasengesho y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan hamwe mu rwego rwo kugaragaza ko byiyunze.

Umuryango wa Islam mu murwa mukuru wa Congo wacitsemo ibice bibiri kubera guhanganira ubuyobozi bw’ihuriro ry’Abayisilamu.

BBC ivuga ko ubu bushyamirane bwatutumbye ubwo bari bagiye gutangira isengesho, bisa n’aho abayobozi b’izi mpande bananiwe kumvikana ku migendekere yaryo, buri ruhande rushaka ko Umuyobozi warwo ari we uyobora amasengesho, imirwano ihera ko itutumba abantu benshi barakomereka n’imodoka ya Polisi iratwikwa.

Ukuriye Polisi i Kinshasa, Sylvano Kasongo yatanaje ko uriya mupolisi yapfuye atwitswe, kandi ko muri iriya mirwano hanakomerekeyemo bagera kuri 46.

Polisi yagerageje gukoresha ibyuka biryana mu maso, hagamijwe guhosha iyo mirwano no gutatanya abantu bari hanze ya stade de Martyrs.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW

- Advertisement -