Mu masaha y’ikigoroba nibwo Ikirunga cya Nyiragongo kimaze iminsi gitanga ibimenyetso byo kuruta cyatangiye kohereza hejuru ibikoma byo mu nda y’Isi, abari i Rubavu bavuga ko byerekeza i Goma no muri Pariki ya virunga.
Ni inkuru ihangayikishije abatuye i Goma cyane ndetse na Rubavu. Umunyamakuru uri i Rubavu KWIZERA Jean de Dieu avuga ko umuntu uri muri Stade i Rubavu, cyangwa ari ku Mupaka munini na Goma abasha kubona neza iryo ruka ry’ikirunga.
Ati “Kirasa n’ikizamuka ruguru muri Kabumba (muri Bugeshi), abantu bari hanze bazamutse imisozi. Amahirwe ahari ni uko bishobora kutaza mu Rwanda.”
Uyu Munyamakuru aravuga ko nta baturage barava i Goma ngo bahungire mu Rwanda.
Calvin Mulungu akorera Television yitwa Mishapi TV i Goma avuga ko umuriro w’ikirunga wageze mu duce twa Kibumba, ibikoma bifata inzira igana mu Rwanda, akemeza ko abaturage bo mu bice bya Kanyarucinya bahunze.
Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwasabye abaturage kuguma hamwe, ingabo na Polisi bakaza kubereka ahantu bajya hatekanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ahumuriza abaturage, avuga ko aho Ikirunga cya Nyirangongo kiri kurukira kure ndetse ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ziteguye gufasha mu gihe haba hari ikibazo kibaye nk’uko byatangajwe na RBA.
- Advertisement -
https://p3g.7a0.myftpupload.com/nyiragongo-ishobora-kuruka-vuba-aha-abi-goma-na-rubavu-barugarijwe.html
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW