Umutegetsi ukomeye wa bumwe mu bwoko bw’abatuye muri Zimbabwe yategetse ko imva ya Robert Mugabe wategetse igihugu igihe kirekire icukurwa agashyingurwa bushya mu Irimbi ry’igihugu.
Mugabe yapfuye muri 2019 ashyingurwa mu gace akomokamo ka Kutama tnk’uko yari yarabisabye, ariko si mu irimbi ry’Intwari z’igihugu riri i Harare, nk’uko uwamusimbuye Perezida Emmerson Mnangagwa n’abandi babyifuzaga.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera Mugabe bavugaga ko ajya gupfa yabagaragarije impungenge ko igihe yashyingurwa mu irimbi ry’intwari umubiri we wazakorerwaho imihango n’abanzi be bamukuye ku butegetsi.
Ku wa Mbere, Umutegetsi wa bumwe mu bwoko butuye Zimbabwe mu Karere ka Zvimba mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Harare, yavuze ko yabonye ibirego by’abo mu bwoko bwa Nyakwigendera Robert Mugabe bagaragaza ko batishimiye aho yashyinguwe.
Yanzuye ko Umugore wa Mugabe, Grace Mugabe ashinjwa kurenga ku mabwiriza gakondo ubwo yashyinguraga umugabo we mu rugo iwe.
Grace Mugabe yasomewe adahari, ariko uriya mutegetsi yamuciye icyiru cyo gutanga inka 5 n’ihene.
Umuvugizi w’Umuryango wa Robert Mugabe witwa Leo Mugabe, yatangaje ko nubwo uriya mutegetsi yanzuye biriya, bo baziyambaza inkiko zigafata icyemezo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
BBC
UMUSEKE.RW