Nziza umurika imideli agiye gutangiza iduka ryitezweho guhindura isura y’imyambaro ikorerwa mu Rwanda

webmaster webmaster

Nziza Noble umurika imideli ari mu mushinga wo gufungura iduka ricuruza imyambaro ikorerwa mu Rwanda, avuga ko yifuza kubona Abanyarwanda bambaye neza kandi ku bushobozi bworohereza buri wese.

Nziza asanga impano z’abana zibyara umusaruro iyo zitaweho bakiri bato.

Agaragaza ko uruganda rujyanye n’imideli rurushaho kwaguka, gusa ngo imbogamizi ihari ni uko usanga umubare munini w’Abanyarwanda ari uw’abatabasha kurimba imyambaro ikorerwa mu gihugu kuko usanga ibiciro byayo biba bihanitse.

Ngo ibi biterwa n’uko ibikoresho byinshi byifashishwa mu gutunganya iyi myambaro bitumizwa hanze bikagera mu Rwanda binyuze mu nzira nyinshi, bigatuma n’amafaranga abigendaho yiyongera, gusa ngo ibyifuzo bye ni uko Umunyarwanda yarimba ibikorerwa mu gihugu adahenzwe.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko inganda z’imbere mu gihugu zigira ubushobozi bwo gukora ibikenerwa imbere mu gihugu birimo n’imyambaro, ibiva hanze byarakoreshejwe bizwi nka caguwa bikagabanuka cyangwa bigacika burundu.

Nziza yifuza kugera ku ntego igamije kwambika nibura 1% by’abanyarwanda, bakarimba imyambaro myiza mu buryo buboroheye.

Ati “Iduka ryange ryitwa ‘Lord Noble’, ndifuza ko nange nzagera igihe nk’igerera ku ruganda ku buryo ibiciro by’imyambaro yange bizorohereza buri wese. Nabonye ko hari uburyo bishoboka ko wabasha kwambika igice kinini cy’abaturage kandi ibiciro bitabananiza.”

Ubu arateganya gutangiza inzu y’imideli izajya itunganyirizwamo ikanagurisha imyambaro ikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Leta ya Made In Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

 

Asanga impano z’abana zibyara umusaruro iyo zitaweho bakiri bato

Nziza Noble, Umurika imideli agaragaza ko abana benshi bakura bafite ibintu byinshi bakunda ndetse akenshi banagaragaza ko babifitemo impano, gusa ngo iyo iyo talanto yirengagijwe hari ubwo bituma umwana akora ibyo adakunda bigatuma umusaruro abikuramo uba muke.

Avuga ko igikenewe ari uko abakurikirana abana bajya babafasha gukurikirana impano bagaragaza ko bashobora kuba bafitemo imbaraga kurusha izindi.

Ati “Hari igihe umwana aba akunda ibintu byinshi ariko atazi icyo ashoboye kurusha ibindi, aba akeneye umuntu umwereka inzira imugeza ku nzozi z’ibyo yiyumvamo.”

Ibi abihera ku ngero z’ibyamubayeho byanatumye rimwe na rimwe atakaza igihe yiruka ku mugisha wundi, nyamara atazi ko hari ibindi yirengagiza kandi ari byo bimubereye.

Ati “Mbere ababyeyi bumvaga ko umwana agomba kwiga amasomo rimwe na rimwe atanumva bitewe n’icyo bifuza ko yazaba cyo, kudafashwa mu gukurikirana impano yange hari aho byatumye ntana, gusa ubu ndi mu murongo mwiza kuko nkora umwuga nakuze numva nkunze.”

Nziza avuga ko umwuga we umaze kumugeza kuri byinshi birimo n’ibyo afata nk’indashyikirwa ku myaka ye, nko kuba yaregukanye igihembo cy’umu-designer wa mbere w’umwaka mu marushanwa yiswe ‘ Red Carpet Fashion Awards’ yabaye mu mwaka wa 2015.

Avuga ko kandi muri 2016 inkuru ishushanyije yakoze yegukanye igihembo cya mbere mu Rwanda mu marushanwa yo gushushanya yari yateguwe na AEGIS, anitabira amahugurwa mpuzamahanga mu byo guhimba imyambaro yabereye i Lusaka muri Zambia mu 2016.

Nziza yifuza kugera ku ntego igamije kwambika nibura 1% by’abanyarwanda, bakarimba imyambaro myiza mu buryo buboroheye.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW