Kayonza: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 226 y’abazize Jenoside yakuwe mu Cyuzi cya Ruramira

webmaster webmaster

Guverineri CG Emmanuel Gasana yifatanyije n’abaturage barokotse Jenoside n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushyingura mu cyubahiro imibiri 226 y’abazize Jenoside yakuwe mu Cyuzi cya Ruramira mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 226 yakuwe mu cyuzi cya Ruramira.

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Intumwa za rubanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana J. Damascène, Umuyobozi wa AVEGA AGAHOZO, Mukabayire Valerie, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza n’aka Rwamagana n’abandi.

Iki cyuzi cya Ruramira kiri hagati y’Umurenge wa Ruramira n’uwa Nyamirama, imibiri yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi yabonetse nyuma yo kugomorora iki cyuzi amazi yose agakurwamo kuko ubundi buryo bwose bwari bwarageragejwe birananirana.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umurenge wa Ruramira wari Segiteri Ruramira yo muri Komine Kabarondo, ikaba yarahanaga imbibi na Segiteri Nkamba ya Komine Rutonde ubu ni mu Karere ka Rwamagana, na Segiteri Gasogi ya Komine Kayonza byose byari muri Perefegitura ya Kibungo.

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Ruramira, hagarukwa kandi ku ruhare rwa NGENZI Octavien na BARAHIRA Tito babaye ba Burugumestre ba Kabarondo ndetse na SENKWARE Celestin wayoboraga Komini Kayonza.

Abatutsi ba Ruramira bishwe n’Interahamwe za Ruramira zatozwaga n’ingabo za Leta y’icyo gihe (Ex-FAR) zakomokaga Ruramira zifatanyije n’Interahamwe za Kigarama zirangajwe imbere na Colonel RWAGAFIRITA P. Celestin wakomokaga muri Komini ya Kigarama.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza,  Murenzi Jean Claude yavuze ko amakuru yatanzwe yavugaga ko muri iki cyuzi hajugunywemo abagera ku 3,000 habanje kubonekamo imibiri 57 ishyingurwa umwaka ushize, uyu munsi hakaba hashyinguwe imibiri 226.

Guverineri CG Emmanuel K Gasana, yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, ndetse no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abatutsi bishwe bagatabwa mu cyuzi cya Ruramira.

Guverineri Gasana yagize ati “Twihanganishije imiryango yabuze ababo bo mu Murenge wa Ruramira n’ibice bihana imbibi mbasaba gukomera mu bihe twibuka Abatutsi bazize uko baremwe kubera inyungu za politike ya Leta mbi yabibye amacakubiri, abaturage babura ubumwe, barica, bagamije kurimbura Abatutsi.”

- Advertisement -
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana

Yavuze ko Abanyarwanda na none bibuka ko FPR yazanye ubuyobozi na Politi nziza, politiki yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, itavangura amoko, abanyarwanda bakagira amahirwe angana, bafite indangagaciro.

Guverineri CG Gasana ati Tugomba no kwibuka twiyubaka, kuko dufite u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye, ruteye imbere, Iyo twibuka, tuba duha agaciro abo twabuze, abatutsi bishwe, tukabunamira, tukabubahiriza, tubaha agaciro bakwiye. Twabuze abavandimwe, urungano, intiti, twabuze Abanyarwanda.”  

Guverineri CG Emmanuel K Gasana yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kurwana urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.abo bose babiba amacakubiri,bakwirakwiza ibihuha,bakora cyangwa amagambo apfobya ko bagomba kurwanywa hivuye inyuma.

Urwibutso rwa Ruramira rushyinguyemo imibiri 1351 harimo n’abashyinguwe uyu munsi, mu Karere ka Kayonza hari izindi nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 25.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yavuze ko kubona iyi mibiri byasabye kugomorora icyuzi cya Ruramira.

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Amafoto@RwandaEast

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW