Ruhango: Urubyiruko rwasabwe gushungura ibyandikwa ku mbuga nkoranyambanga

webmaster webmaster

Mu bikorwa by’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye abakirikirana ibyandikwa ku mbuga nkoranyambanga, gushungura kuko hari abapfobya bakanahakana ko Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994 itabayeho.

Urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange basabwe gushungura ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga kuko harimo abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ibi Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine yabivuze ubwo hatangwaga umuganda wo kubakira inzu umwe mu basigaje inyuma n’amateka wari atuye mu nzu ishaje.

Mukangenzi yabwiye UMUSEKE ko aho ibipimo by’ubwiyunge bigeze mu Rwanda hashimishije, ariko ko bitaragera ku rwego bifuza, kuko hakiri bamwe mu banyarwanda bapfobya bakanahakana ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itigeze ibaho.

Mukangenzi avuga ko hari ababyemera bakabimira bunguri, aho gushungura ngo barebe n’ingaruka Igihugu gihangana nazo nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe.

Yagize ati:”Ndasaba abakurikirana ibyandikwa ku mbuga nkoranyambanga bagakuramo ukuri”

Uyu Muyobozi yavuze ko ibihandikirwa byose atari ibinyoma, ariko ko hari aho usanga banditse ayo magambo ahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hategekimana Wellars watangiye kubakirwa inzu, avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka mu myaka yashize babanenaga, bakanga ko basangira n’abandi banyarwanda, ariko kuri ubu akavuga ko iryo vangura rishingiye ku moko ritakibaho kuri ubu.

Yagize ati:”Nkatwe abasigajwe inyuma n’amateka badushyiraga ukwacu habe no mu birori by’ubukwe ubu iki kibazo cyavuyeho turashima.”

Hategekimana Wellars watangiye kubakirwa inzu avuga ko mu myaka yashize hari ababanenaga bakanga ko basangira.

Perezida w’abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, Ndayisaba Edison avuga ko bimwe mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge muri uku kwezi, harimo gutanga ibiganiro mu bigo by’amashuri kugira ngo Urubyiruko rurusheho gusobanukirwa n’amateka y’iGihugu cyacu.

- Advertisement -

Yagize ati:“Kuva twatangira izi gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge hari umusaruro bimaze gutanga”

Kuva aho kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994 ku nshuro ya 27 yatangira, abantu 2 bo mu Murenge wa Bweramana ni uwa Kinazi nibo bagaragaweho ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. umwe muri aba arakurikiranwa n’inzego z’ubushinjacyaha, undi yatorotse Ubutabera.

Inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro niyo Hategekimana Wellars yabanagamo n’umugore n’abana 4.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango