Kamonyi/Kayenzi: Abatuye mu manegeka babwiwe ko batazabona amazi n’amashanyarazi

webmaster webmaster

Ababwiwe ko bagomba kwimuka mu manegeka ni abaturage batuye mu Midugudu 3  yo mu Kagari ka Kirwa na Cyubi, Imidugudu iri hejuru y’umugezi n’ikibaya cya Nyabarongo.

Abatuye muri aka gace babwiwe ko nibatahimuka amazi n’umuriro w’amashanyarazi batazabibona

Ibice binini byo mu Karere ka Kamonyi ni ahantu hateye neza, kandi imihanda ihagana ni nyabagendwa.

Gusa iyo ugeze mu Mudugudu wa Gitwa, Mataba na Kamabuye, ho mu Murenge wa Kayenzi ubona hari itandukaniro n’ibindi bice byo muri aka Karere.

Abahatuye bemera ko batuye nabi, kuko nta muhanda, amazi n’amashanyarazi bihaba.

Tugirimana Adrien w’imyaka 56, avuga ko basiga imodoka mu mpinga y’umusozi, bagakoresha urugendo rurerure n’amaguru, bakahagera bananiwe.

Yagize ati: ”Natwe tuhatuye turahatinya kuko ni ku misozi ihanamye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Mandera Innocent avuga ko mu Midugudu 25 igize Utugari 6, itatu muri yo iherereye mu manegeka.

Yagize ati: ”Tujyayo bitugoye, nubwo gahunda za Leta nyinshi tuzihakorera ni mu manegeka.”

Cyakora akavuga ko hari ingo zatangiye kuhava.

- Advertisement -

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée yabwiye UMUSEKE ko  hari umuyoboro mugari w’amazi n’amashanyarazi batangiye gukwirakwiza hirya no hino mu Midugudu itari ibifite.

Tuyizere yavuze ko ibi bikorwa remezo nta na kimwe bazageza mu batuye muri ayo manegeka keretse bahavuye bakemera gutuzwa ahantu heza.

Yagize ati: ”Muri gahunda yo gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi mu baturage, hariya ntiharimo.”

Uyu Muyobozi yaburiye aba baturage ko bagomba kuzamuka bakava mu manegeka kugira ngo begerezwe iterambere.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari umushinga wo kubaka urugomero kuri Nyabarongo, bukavuga ko nirutangira kubakwa nta muturage ruzasanga akihatuye.

Akarere kavuga ko karangije gutunganya site zizubakwaho imidugudu hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’Akarere cyatangiye gukurikizwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Tugirimana Adrien w’imyaka 56 y’amavuko avuga ko n’abatuye aha hantu bahatinya, kuko hari abakambakamba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mandera Innocent avuga ko kugenda n’amaguru bitigeze bibabuza kugerayo kuko gahunda za Leta ariho bazikoreraga, akavuga ko hari abatangiye kwimuka.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée yabwiye Abatuye mu manegeka ko nta gahunda yo kubegereza amazi meza n’amashanyarazi bafite.

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.