Ubuhamya bwa Muhoza wabyaye abana 2 bafite ubumuga bw’uruhu umugabo akamuta

webmaster webmaster

Abenshi bibaza ko abana bafite ubumuga bw’uruhu bavukira mu miryango ikennye, umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu OIPPA uvuga ko imiryango ikeneshwa n’amakimbirane avuka igihe iyo miryango yabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu. Muhoza yabyaye umwana ufite buriya bumuga umugabo arihangana, abyaye uwa kabiri umugabo ahita amuta ava mu rugo.

Umuryango ukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu uvuga ko abana bavukana ubu bumuga hari ubwo bateza amakimbirane mu miryango (Photo Internet /ntaho ihuriye na Muhoza Janviere uvugwa mu nkuru)

Muhoza Janvière avuga yashatse mu Karere ka Gisagara, ariko ko umugabo yamutaye amuziza kubyara abana babiri bafite ubumuga by’uruhu.

Muhoza  avuga ko yabyaye umwana wa mbere ufite ubumuga bw’uruhu, akomeza kubana n’umugabo, nyuma abyara umwana wa kabiri na we ufite ubumuga bw’uruhu nib wo umugabo yamutaye atanategereje ko ava mu bitaro.

Icyo gihe ngo bari batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara mu mwaka wa 2017.

Ati “Umwana wa kabiri namubyariye i Kansi. Yangemuriye rimwe gusa aje kureba uko ameze, asanga ameze nka mukuru we, nageze mu rugo nsanga yarigendeye.”

Muhoza akomeza avuga ko umugabo amuta  ngo babaga mu nzu bakodesha abonye asigaye wenyine, asubira mu Murenge wa Tumba avukamo.

Aho i Tumba na ho nta nzu yari ahafite yo kubamo kuko icyo gihe yahise acumbikirwa  n’ubuyobozi bw’Umurenge mu macumbi y’abarimu atari yuzura.

Uyu mubyeyi  yavuze ko yakomeje gutungwa no  guca inshuro ahingira abantu, ubundi agashaka abo amesera. Iyo yabaga atabonye uwo akorera, yatoraga  inkwi akajya gucuruza mu isoko.

Icyamukomereraga icyo gihe kurushaho ni ukubura umuntu wo kumusigaranira umwana we mukuru.

- Advertisement -

Ati “Iyo nabonaga  nk’ikiraka mu Mujyi cyo kumesa, nasigaga  mukingiranye kuko n’ubundi iyo namujyanaga  ku zuba, uruhu rwe rurisatagura  nkataha amaraso avirirana.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko n’iwabo mu muryango bari baramwanze bamuziza abo bana abyaye, bavuga ko yabazaniye ishyano.

Ati “Mfite mukecuru ubyara mama, nkimara gutereranwa n’imiryango y’iwabo w’umugabo, naragiye ndamubwira nti ‘mukecuru ko ufite inzu, aho kugira ngo nkomeze nirukanke, waretse nkaza nkabona aho nasiga abana nkajya njya kubacira inshuro mfite aho mbasiga!”

Uwo mukecuru yaramubwiye ngo “Jyana ako gahinda kawe, cyangwa mo kimwe uzabajyane iwabo ubundi ugaruke tubane niba wumva ari byo ushaka. Mu gihe ugifite abo bana ntuzankandagirire hano.”

Muhoza ni imfubyi itagira Se na Nyina yavuze ko impamvu yashatse umugabo afite imyaka 18 gusa ngo kuri we yumvaga ko agize urugo byibura byamufasha kubaho afite amahoro mu mutima, ariko ntibyamugendekeye uko yabitekerezaga, gusa ubuyobozi bwaje kumufasha bunamushakira inzu yo kubamo kugira ngo abashe kurera abana be.

Umuryango w’abafite ubumuga (OIPPA) uvuga ko kenshi abana bafite ubumuga bw’uruhu imiryango bavukiramo itangira kugirana amakimbirane bikegekwa ku mugore aregwa kuba intandaro yo kubyara uwo mwana.

Hakizimana Nicodeme umuyobozi w’umuryango w’abafite ubumuga (OIPPA) avuga ko abagabo benshi bakunze guta ingo zabo kubera ko babyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu, ntibongere kuzikorera, kandi gutera imbere k’urugo biva ku kurukorera.

Ati “Amafaranga bakoreye barayanywera, andi bakayashora mu bindi bindi bituma umuryango udakomeza gutera imbere maze ibyo bagezeho ugasanga bicunzwe nabi. 

Mama w’umwana ntabwo aba agishoboye gukora nk’abandi babyeyi kandi ntabwo ashobora kujya guca inshuro nko guhinga cyangwa kumesera abandi kubera gutinya kujyana uwo mwana ku izuba, uko kudakora nibyo bitera ubukene mu miryango.

Hakizimana Nicodeme akomeza avuga ko imiryango myinshi yasubiye inyuma, abantu bafite ubumuga bw’uruhu ugasanga bari mu miryango ikennye ariko biturutse ku makimbirane  y’ababyeyi, biturutse kuba gukorera hamwe kwagabanutse bitewe na wa mwana ufite ubumuga bw’uruhu babyaye.

Nubwo bimeze gutya umuryango OIPPA uvuga ko watangije gahunda yo gutanga amatungo magufi mu miryango imwe n’imwe ifite abantu bafite ubumuga bw’uruhu ikaba ikennye .

Ati “Twabashije kwigisha  imyuga imiryango y’abafite ubumuga bw’uruhu, uko bakwikorera amasabune n’ibindi babifashijwemo na UNDP.”

Umuryango OIPPA washinzwe na Hakizimana Nicodeme watangiranye abanyamuryango 15 ariko ubu bamaze kugera 238, bakorera mu T urere turindwi (Musanze, Rutsiro, Kayonza, Nyamasheke, Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge).

Kugeza ubu abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagera ku 1308 mu gihugu hose, ariko abo OIPPA ibasha gufasha bagera kuri 238 kandi uvuga ko uzakomeza kubakorera ubuvugizi kugeza igihe ibibazo by’abafite ubumuga bizahinduka amateka.

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu ni abantu kimwe n’abandi bagomba kwitabwaho

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW