Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abari batuye mu manegeka batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wuzuyemo inzu 8 muri imwe (eight in one).
Imiryango 32 yatujwe mu nzu z’icyitegererezo mu Mudugudu wa Gahama, mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Kaduha aho abazitujwemo bishimira ko ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bukomeje kwita ku baturage.
Mukangango Caritas watujwe muri uriya mudugudu w’icyitegererezo yashimiye Perezida Paul Kagame aho yemeza ko ari ibyishimo kuba yahawe aho gutura yise “ubumwe” kuko hatuyemo Abarokotse Jenoside ndetse n’abakuwe mu manegeka ubu bose bakaba batekanye.
Ati “Ndashimira ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zabohoye u Rwanda ubu Abanyarwanda bakaba barimo bagerwaho n’ibyiza.”
Uwasabimana Bellancille wakuwe mu munageka inzu ye ikaba yari yaratangiye gusenyuka yashimye ko akuwe ahantu habi ubu akaba atujwe mu nzu igeretse (etage).
Ati “Munshimirire abayobozi b’igihugu bo bantuje aheza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonavanture yavuze ko mu cyerekezo kwibohora nyako ari ukwibohora ubukene, amakimbirane, amacakubiri n’ubujiji maze abantu bakajya mu cyerekezo cy’iterambere kandi hakanabaho kwigira ku bafite ubushobozi.
Ati “Abaturage bakwiye guharanira kwigira, abafite ubushobozi bwo kwiyubakira bakabikora bagatura aheza badategereje gufashwa kandi aba dutuje muri izi nzu bakazifata neza.”
- Advertisement -
Mayor Uwamahoro yakomeje avuga ko kwibohora k’u Rwanda ari igikorwa cy’agaciro gakomeye kandi giha agaciro Abanyarwanda bose kigashimangira ubumwe bw’igihugu aho byose babikesha imiyoborere myiza y’igihugu.
Izi nzu zatujwemo Imiryango 16 yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’indi miryango 16 yakuwe mu manegeka zubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ikigega cyo gufasha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (FARG) zatwaye asaga miliyoni 718Frw.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE